

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimye PSG yegukanye UEFA Super Cup, ashimangira ko Visit Rwanda ihora itsinda uko byagenda kose.

Ikipe ya Marines FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Mali, Naman Keita, wari usanzwe akinira Olympique Béja yo muri Tunisia, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Ikipe ya Kiyovu Sports ishobora gukina na Mathare United yo muri Kenya, mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 14 kamena 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe umukino yari ifitanye na Gorilla FC waramuka usubitswe. Uyu umukino uzaba ari uwa mbere ku mutoza mushya Marc Harrison.
Ikipe ya Kiyovu Sport iteganya gukina imikino 2 ya gishuti n`amakipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya na Mathare United yo muri Kenya, mu rwego rwo kwitegura Super Cup n` umwaka w`imikino utaha.
Ikipe ya APR FC yatsinze Mathare United yo muri Kenya igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti, mu gihe itegereje igisubizo cya FERWAFA nyuma yo kuyandikira bayisaba gukina umukino umwe gusa muri Super Cup.


Umutoza mushya w`ikipe ya Kiyovu Sports, umwongereza Marc Harrisom, aratangira imirimo ye kuri uyu wa gatatu tariki 12 kanama 2026, aho agomba gutegura imikino ya Super Cup na shampiyona y`umwaka wa 2026-2027.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yatangiye urugendo rushya mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, nyuma yo gusinyira Chennaiyin FC yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde.

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko APR FC yandikiye Ferwafa isaba gukina umukino umwe wa Super Cup aho gukina imukino 2, nkuko biteganyijwe ku ngengabihe nshya ya FERWAFA.

Nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup Ikipe ya Rayon Sports yongeye imbaraga mu bwugarizi bwayo, nyuma yo kwemeza ko yasinyishije myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara.