



Umunyarwandakazi Mukansanga Salima, yatoranyijwe mu basifuzi 68 bazasifura igikombe cy'isi cy'abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne.
Rutahizamu Uwiyaremye Fidali, wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yerekeje muri APR FC, aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati asatira izamu, Niyo David, yavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rwa ruhago nyuma yo kwinjira mu ikipe ya NK Veres Rivne ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.

Perezida w`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho umwanya wo kunywa amazi hagati mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2026 kigamije kurinda ubuzima bw’abakinnyi no kubafasha gukomeza kwitwara neza, ahakana ko hari inyungu z’ubucuruzi zibyihishe inyuma.



Ikipe ya Rayon Sport yasinyishije rutahizamu w`umunya-Togo, Antonio Atisso Kodjo, amasezerano y`imyaka ibiri, kugira ngo aze kongera imbaraga mu busatitirizi , nyuma yo kurangiza ariwe utsinze ibitego byinshi muri champiyona ya Bénin.

Rutahizamu w'ikipe y'Igihugu ya Argentine, Julián Álvarez, yatangaje ko yifuza gutandukana na Atlético Madrid, avuga ko ashaka "gusohoza inzozi ze" mu rugendo rw'ubuzima bwe bw'umupira w'amaguru.