Urwego rushinzwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwasinye mu masezerano y’imikoranire n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga cya Hudl, kizajya gikusanya ibyaranze imikino ya BK Pro League mu mibare, bikorohereza abakinnyi kugera mu makipe y’i Burayi.

Ibi yabitangaje binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, tariki 17 Kanama 2026, mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona y’u Rwanda itangire.
Rwanda Premier League yavuze ko yagiranye amasezerano y’igihe kirekire, kugira ngo urubuga rwa rwa Hudl Wyscout rujye rushyiraho imibare y’ibyaranze imikino yo mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere iki kigo gikoreye muri shampiyona y`uRwanda.
Yagize iti “Kugirana ubufatanye na Hudl ni ingenzi cyane ku rwego ntagereranywa ku iterambere mpuzamahanga ndetse no mu buryo bwa kinyamwuga turi kuganishaho BK Pro League. Binyuze muri Hudl Wyscout, abakinnyi, amakipe n’irushanwa muri rusange bizamenyekana ku bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe akomeye ku isi.“
Ubu bufatanye buzatuma shampiyona y`uRwanda imenyekana ku isi, aho amakipe azajya abona abakinnyi beza bari mu zindi Shampiyona kugira ngo n`abakinnyi bakina mu Rwanda babone amakipe meza mu mahaga.
Uru rubuga ruzajya runyuzaho amashusho y’iby’ingenzi byaranze imikino, ikusanye amakuru y’ibyawuranze, akantu ku kandi, ku buryo bibonwa n’uwo ari we wese mu batoza bo ku Isi, nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi mukuru wa BK Pro League, Karangwa Jules.
Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko impano ziri mu Rwanda zikwiriye kugaragara binyuze ku rubuga nk’uru rw’ikoranabunga.Yongeyeho ko u Rwanda rukize cyane ku mpano z’akataraboneka, kandi ko izi mpano zikeneye kugaragara. Yemeza ko iri koranabuhanga, rizagaragaza ubushobozi bwabo kuri benshi.
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Hudl, Mateo Bourrut Lacouture, yashimye ko mu Rwanda hagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga mu iterambere rya Shampiyona y`uRwanda.Yijeje ko iyi mikoranire izatanga umusaruro ku mpande zombi.