Umudage Jurgen Klopp, ushinzwe ibikorwa by`umupira w`amaguru mu ikipe ya Reb Bull Salzburg yo muri Autriche, yemeye kugaruka mu mwuga wo gutoza umupira w`amaguru nk`umutoza mushya w`ikipe y`igihugu y`ubudage.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w`umunya Mozambique, Ernan Siluane, n`umunya Mali ukina hagati Mamadou Traoré. Aba bakinnyi basinye amasezerano y`imyaka ibiri muri APR FC, baje kongera imbaraga mu izamu ryayo no mu gice cy`abakina hagati mu kibuga.

Ikipe ya Police FC yasinyishije abakinnyi batanu barimo ba rutahizamu babiri aribo umunya Mali, Keffa Tangara, n`umunya Cameroon Moussa Limane. Basinyiye rimwe n`umunya Kenya Japhet Mzungu, n`umunyarwanda Rushema Chris wavuye muri Rayon Sport.
Ikipe y`igihugu y`uRwanda ya Basketball y`abagabo yatangiye nabi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsindwa na Guinea amanota 89 kuri 63 mu mukino wa mbere mu itsinda.

Ubuyobozi bwa APR BBC bwagaragaje ko butishimiye uburyo ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafatiye ibihano abakinnyi bayo Axel Mpoyo na Ntore Habimana. APR BBC ivuga ko ari icyemezo cyafashwe kitubahirije amategeko n'imyanzuro yari yarafatiwe mu Nteko Rusange.

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yagerageje kugura rutahizamu ukomoka mu Burundi Jean-Claude Girumugisha, itanga miliyoni 1.5 z'Amadolari ya Amerika, ariko Al Hilal yo muri Sudani ihita iyitera utwatsi.
Umukuru w`igihugu cya Paragway, Santiago Peña, yatangaje ko uyu wa gatatu tariki 30 kamena 2026, ari umunsi w`akaruhuko mu gihugu cyose, mu rwego rwo kwishimira intsinzi y`ikipe y`igihugu ya Paragway mu gikombe cy`isi.

Ikipe ya Rayon Sports yazamuye abakinnyi batanu bavuye mu ikipe y`abato mu rwego rwo gushimangira gahunda yo kuzamura impano ziva mu irerero ryabo. Abazamuwe mu ikipe nkuru ni abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y`abatarengeje imyaka 20.

Umukinnyi mushya wa Milwaukee Bucks, Nate Ament, yagizwe umwe mu bazamamaza gahunda ya Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho azifashishwa mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Basketball.

Ibiganiro hagati y`umunyezamu Kwizera Olivier na Rayon biri kugana ku musozo mu rwego rwo gushaka uko yakongera amasezerano. Hasigaye kumvikana ku mushahara azagenerwa kugira ngo azakomezanye na Rayon Sports mu mwaka utaha.