
Umutoza mushya w`ikipe ya Kiyovu Sports, umwongereza Marc Harrisom, aratangira imirimo ye kuri uyu wa gatatu tariki 12 kanama 2026, aho agomba gutegura imikino ya Super Cup na shampiyona y`umwaka wa 2026-2027.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yatangiye urugendo rushya mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, nyuma yo gusinyira Chennaiyin FC yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde.

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko APR FC yandikiye Ferwafa isaba gukina umukino umwe wa Super Cup aho gukina imukino 2, nkuko biteganyijwe ku ngengabihe nshya ya FERWAFA.

Nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup Ikipe ya Rayon Sports yongeye imbaraga mu bwugarizi bwayo, nyuma yo kwemeza ko yasinyishije myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mugisha Gilbert, ari mu nzira zimwerekeza muri Botswana, aho ashobora gusinya muri Jwaneng Galaxy, imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu.

Ikipe ya APR FC izakina na Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu majonjora ya mbere rya CAF Champions League ya 2026/27, mu gihe iramutse ikomeje ishobora guhura na Zamalek SC yo mu Misiri.

Rayon Sports izatangirira urugendo rwayo muri Cameroun mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutombora ikipe ya Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora rya mbere. Iramutse ikomeje, ishobora guhura na Black Bulls yo muri Mozambique.

Ikipe ya Mukura VS yakiriye Umunya-Serbia Momcilo Medic nk’umutoza mushya uzayiyobora mu mwaka w`imikino wa 2026-2027, nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Canisius.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko ubu intego isigaye ari ugusoza neza amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2026, aho yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe ikipe ye kongera gutwara iki gikombe baheruka mu 1998.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe ya Rayon Sport ayisabira gukomereza ku muvuduko ifite, avuga ko intego imwe rukumbi isigaye ari ukwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.