
Umunya-Uganda, Denis Omedi, uheruka gutandukana na APR FC akerekeza muri Gor Mahia, ntabwo ari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha mu mukino wa kimwe cya kabiri cya CECAFA Kagame iri kubera i Kigali kuko yari yarandikishijwe na APR FC yo mu Rwanda.
Umutoza w`ikipe ya Rayon Sport, Haringingo Christian Francis, avuga ko azi neza ko agiye gukina n`ikipe ya Jamus SC yahindutse cyane kandi yarushijeho gukomera, nyuma y`umukino wa gishuti bakinye mbere ya CECAFA Kagame Cup.Avuga ko ari umukino bateguranye imbaraga nyinshi.

Umutoza mukuru w`ikipe ya Rayon Sports y`abagore (Rayon Sports WFC), Claude Rwaka, yavuze ko intego y'ikipe ye ari ukurushaho kurenga ku musaruro yagezeho umwaka ushize no kubona itike yo gukina CAF Women's Champions League, nyuma y'uko hamenyekanye amakipe bazahura mu mikino yo gushaka itike y`ikipe izahagararira akarere ka CECAFA mu 2026.

Umukinnyi wo hagati w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi ", Mugisha Bonheur, yateye indi tambwe mu rugendo rwe mu mupira w`amaguru, nyuma yo gusinyira ikipe ya Al-Hazem Saudi Club, ikina muri mu cyicaro cya mbere muri Arabiya Saoudite (Saudi Pro League) , imwe muri shampiyona zikomeye ku isi, ikinamo ibyamamare nka Cristiano Ronaldo.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatumiye amakipe ane ya mbere muri shampiyona y`umwaka wa 2025-2026, mu irushanwa rya Super Cup rya 2026. Kiyovu Sport na Police FC ziyongeye kuri APR FC na Rayon Sport muri iyi mikino izatangira mu mpera za Kanama 2026.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ryisobanuye ku cyifuzo cyaryo cyo gushyiraho ikigo kizaba gishinzwe ubucuruzi no gutegura ibikorwa byaryo birimo amarushana y’igikombe cy’isi, rivuga ko bakiri muri gahunda yo kwakira ibitekerezo by`abanyamuryango.

Marc Harrison, niwe mutoza mushya w`ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka w`imikino utaha. Uyu mwongereza azatangira imirimo ye tariki 3 Kanama, aho azungirizwa n`umutoza uzava mu gihugu cy`uBurundi.

Ikipe ya Rayon Sports WFC, ihagarariye u Rwanda mu majonjora ya ’CAF Women’s Champions League 2026’ yo mu karere ka CECAFA, yisanze mu itsinda A ririmo na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo, Mafunzo WFC yo muri Zanzibar na Denden FC yo muri Eritrea.

Rutahizamu w` umunya Rwanda, Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Police FC, agiye kwerekeza muri Afurika y`Efpo, nyuma yo kumvikana n`ikipe ya Durban City FC yo muri icyo gihugu.

Ikipe ya Rayon Sports yateye intamwe iyerekeza muri kimwe cya kabiri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Tusker yo muri Kenya igitego kimwe ku busa. Iyi ntsinzi ya 2 yikurikiranya yongereye Rayon Sport icyizere cyo gukomeza muri kimwe cya 2.