Amavubi y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye nabi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu Karere ka CECAFA, nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Uhuru i Dar es Salaam ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, Tanzania yakiriye iri rushanwa yerekanye imbaraga mu gice cya mbere. Nyuma y’iminota 30, Tanzania yabonye uburyo bwo gufungura amazamu. Faraji Kayanda ni we watsinze igitego cya mbere ku munota wa 30, biha ikipe ye icyizere cyo gukomeza gusatira.
Tanzania ntiyahagaritse umuvuduko, kuko nyuma y’iminota irindwi gusa yongeye kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Djuma Abushiri, bituma u Rwanda rukomeza kugira akazi kenshi ko kwirwanaho.
Ibibazo by’Amavubi mu kugarira byakomeje kugaragara, maze ku munota wa 41 Evastus Lukanima atsinda igitego cya gatatu. Igice cya mbere kirangira Tanzania iri imbere n’ibitego 3-0.
Nubwo Amavubi yagerageje guhindura isura y’umukino mu gice cya kabiri, Tanzania yakomeje kuwugenzura, cyane cyane mu kurinda umusaruro yari imaze kubona mu minota 45 ibanza.
Tanzania yasoje umukino itsinze ibitego 3-0, itangira iri rushanwa n’amanota atatu mu gihe u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Africa rutsindwa.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na André Casa Mbungo ifite byinshi igomba gukosora ku mukino utaha, aho izahura na Ethiopia, mu gihe izaba ishaka kubona umusaruro no kongera amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa.