


Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Mujyi wa Kigali, habereye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya politiki y’urwango n’amacakubiri yabibwe mu gihugu.


Mu myaka 30 ishize, Umuryango IBUKA wabaye urumuri rw’icyizere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uva ku rugamba rwo kubafasha kubaho kugeza ku kubafasha kwiyubaka no kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza. Ni ubuhamya bwahuriranye n’igikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 y’urugendo rw’Uyu muryango cyabaye k’umugoroba w’ejo ku wa Gatatu, tariki 8 Mata 2026

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Mata 2026, mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo, habeye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside, ihuriranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera kwisubiramo, ashimangira ko Abanyarwanda batazongera kwicwa nk’uko byagenze mu 1994.

Aborozi bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko imbogamizi mu kubona serivisi za veterineri zibangamiye ubworozi bwabo, aho bagaragaza ko imiti ihenze ndetse n’abaveterineri batabageraho ku gihe, bigatuma amatungo yabo atabaha umusaruro ukwiye.

