Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ikomeje imyiteguro y’imikino ibiri ikomeye izayihuza na Liberia na Cap-Vert mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, aho imyitozo yatangijwe n`abakinnyi bakina muri shampiyona y`u Rwanda.

Abakinnyi batangiye gukorera hamwe ku wa 17 Nzeri 2026, aho imyitozo iri kubera ku kibuga cya FERWAFA. Mu myitozo ya mbere, abakinnyi biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda ni bo bayitangiye ariko kuri uyu wa Gatanu hakaba hiyongereyemo Yves Mugisha ukinira Rayon Sports.
Mbere yo kwinjira mu myitozo, abakinnyi babanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima kugira ngo abaganga bamenye uko ubuzima n’uko umubiri wa buri umwe bihagaze. Ibyavuye muri ibyo bizamini byagaragaje ko abakinnyi bose bameze neza.
Ikipe izakomeza imyitozo mu gihe itegereje abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, baziyongera kuri bagenzi babo mu rwego rwo gutegura neza imikino ibiri iri imbere.
Umukino wa mbere uzahuza Amavubi na Liberia uzaba ku wa 25 Nzeri 2026, aho u Rwanda ruzakira uyu mukino kuri Stade Amahoro. Ni umukino uzatangiza urugendo rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Nyuma y’iminsi ine, Amavubi azongera kujya mu kibuga, aho ku wa 29 Nzeri 2026, azerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri wo mu itsinda ryo gushaka itike y’iri rushanwa.
Uyu mwiherero w’Amavubi wahurijwe hamwe n’uw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, na yo iri gutegura imikino y’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amavubi U-23 azahura na Sudani, aho umukino ubanza uteganyijwe ku wa 20 Nzeri 2026, mu gihe uwo kwishyura uzakinwa ku wa 6 Ukwakira 2026.