Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo muri Volleyball yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Centrafrique amaseti atatu ku busa (3-0).

Uyu mukino wo mu Itsinda D wabereye muri Palais des Sports El Menzah i Tunis ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2026, ikipe y’u Rwanda yagaragaje imbaraga kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo.
Abasore batozwa na Frédéric Guérin batangiye iseti ya mbere bayoboye umukino, ntibaha Centrafrique umwanya uhagije wo kubashyiraho igitutu. U Rwanda rwaje kuyegukana ku manota 25-14.
Mu iseti ya kabiri, u Rwanda rwakomeje kuganza umukino, rugaragaza itandukaniro rikomeye hagati yarwo na Centrafrique. Iyi seti yarangiye u Rwanda ruyitsinze ku manota 25-9.
Nubwo mu iseti ya gatatu umutoza Frédéric Guérin yakoresheje cyane abakinnyi basimbura, u Rwanda rwakomeje kuyobora umukino. Iseti yamaze iminota 22, irangira u Rwanda rutsinze 25-14, ruhita rutsindira umukino ku maseti 3-0.
Iyi ntsinzi yabaye intangiriro nziza ku ikipe y’u Rwanda mbere y’umukino ukomeye uteganyijwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, guhera Saa Saba z’amanywa ku isaha y’i Kigali.
Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda ruzasoza imikino y’Itsinda D ruhura na Cameroun ku wa 17 Nzeri 2026.
Cameroun na yo yatangiye irushanwa neza, kuko yatsinze RDC amaseti 3-0, mu mukino warangiye ku manota 25-12, 25-21 na 25-15.