Umuyobozi w`ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John,yavuze ko kuba ikipe ye yarasubiye kuba i Gicumbi ari byo byatumye ikomera, yemeza ko iyo umuntu atahutse akora ibikwiye.

Ibi, Urayeneza John, yabitangaje inyuma y`umukino ikipe ya Gicumbi FC yatsinzemo Etoile de l`Est ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade ya Ngoma. Igitego cya mbere cya Gicumbi FC cyatsinzwe na Tuyisenge Jean Marveil, mu gihe icya kabiri ari myugariro wa Etoile de l`Est, Claude Masiri Luendo wacyitsinze.
Nyuma y`umukino, umuyobozi w`ikipe ya Gicumbi FC,Urayeneza John, yashimiye abakinnyi n`abatoza be ku ntsinzi bakuye i Ngoma, yongeraho ko kuba baratahutse byatumye ikipe ikomera kurushaho igakora ibikwiye.
Yagize ati :“Batwitege twaje twiteguye.Twaratahutse.Iyo umuntu atahutse araza agakora ibikwiye”.
Kugeza ubu, ikipe ya Gicumbi FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y`icyiciro cya mbere (BK Pro League) ku munsi wayo wa gatatu. Nyuma yo gutsinda imikino itatu yikurikiranya, Gicumbi FC ifite amanota icyenda ku icyenda.
Ku munsi wa 4 wa shampiyona, Gicumbi FC izasura Kigali FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri tariki 9 Ukwakira 2026.