Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ikipe ye ifite ubushake bwo gukuramo Zamalek SC yo mu Misiri, mu gihe amakipe yombi azahura mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora rya CAF Champions League.

APR FC yakomeje urugendo rwayo muri iri rushanwa nyuma yo guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura, itsinda Aigles du Congo ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro ku wa gatanu, tariki ya 11 Nzeri, bityo ibona itike ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Mu cyiciro gikurikiyeho, APR FC izahura na Zamalek, yo yabonye itike nyuma yo gutsinda AS Port yo muri Djibouti ibitego 6-1 mu mikino yombi.
Taleb yavuze ko APR FC nta kipe itinya, ndetse ko nibahura na Zamalek bazajya mu kibuga bafite intego yo kuyisezerera.Yongeyeho ko APR FC igomba kubanza kwitegura neza, aho kugira ngo iterwe ubwoba n’izina ry’iyo kipe yo mu Misiri.
Ati: “Twubaha buri kipe duhangana na yo, ariko intego yacu irasobanutse. Niduhura na Zamalek, tuzayisezerera. Nta kipe dutinya kuko twizera ubushobozi bwacu, akazi dukora ndetse n’intego dufite.”
“Zamalek ni ikipe ikomeye kandi ifite amateka akomeye muri ruhago nyafurika, ariko amateka si yo atsinda imikino. Natwe dufite intego. Turashaka kugera mu matsinda kandi tugatuma APR ishimisha abayishyigikiye. Uwo ari we wese uzakurikiraho, tuzamwitegura bikomeye kandi turwanire itike.”
Uyu mutoza kandi yashimye ubufatanye bw’abakinnyi be, cyane ko APR FC yabonye itike idafite umukinnyi wo hagati ukomoka muri Uganda, Ronald Ssekiganda kubera ikarita itukura yabonye mu mukino ubanza wabereye i Lubumbashi.
Taleb yavuze ko umupira w’amaguru ushingira ku mbaraga z’ikipe yose, ashimangira ko nubwo hari abakinnyi bakomeye batabonetse, abahawe umwanya bakoze akazi keza.
Taleb yashimye kandi imitekerereze y’abakinnyi be, cyane cyane uburyo bitwaye nyuma yo gutsindwa umukino ubanza.
Ati: “Nashimishijwe cyane n’uburyo abakinnyi babyitwayemo. Bakomeje gutuza, bizera ibyo twari twateguye kandi bakina bashaka gutsinda. Iyo mitekerereze ni yo yadufashije guhindura ibintu.”
Mu 2004, APR FC yasezereye Zamalek muri CAF Cup Winners Cup, mbere y’uko iyi kipe yo mu Misiri yihorera nyuma y’imyaka ine, ubwo yasezereraga APR FC mu 2008.
Kuri Taleb ariko, ibyo byose ntibihindura intego y’ikipe ye, kuko avuga ko APR FC iri kubaka ikipe ishobora kugera kure muri Afurika.
Ati: “Turimo kubaka ikintu cyihariye. Icyiciro gikurikiyeho ni andi mahirwe yo kwerekana ubushobozi bwacu. Intego yacu ni ukugera mu matsinda, kandi niba gutsinda Zamalek ari byo bizadufasha kubigeraho, twiteguye guhangana n’icyo kibazo.”
APR FC niramuka ibashije gukuramo Zamalek, izandika amateka mashya yo kugera ku nshuro ya mbere mu matsinda ya CAF Champions League.