Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye intsinzi ya mbere muri shampiyona y`u Rwanda (BK Pro League),nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe ku busa. Myugariro wayo Rwabuhihi Aime Placide aba umukinnyi mwiza w`umukino.

Uyu mukino w`umunsi wa gatatu wa shampiyona w`icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026.
Ikipe ya Kiyovu Sports yinjiye muri uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yigarurire icyizere, dore ko yatsinzwe imikino ibiri ya mbere. Ku munsi wa mbere batsinzwe na Gorilla FC , mu gihe ku munsi wa kabiri,Kiyovu Sports yatakaje imbere ya Musanze FC.
Mu minota 15 ya mbere, amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati ariko Kiyovu Sports igasatira kurushaho, aho yabonyemo koruneri eshatu nubwo ntacyo zatanze.
Uburyo bwa mbere bukomeye bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 40 aho ishoti rikomeye ryatewe na Kirongozi Bazombwa Richard , ryafashwe n’umunyezamu wa Bugesera, Ibrahima Daouda Baleri.
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gusatira kugeza ku munota wa 42 kugira ngo ibone igitego. Ikosa kapiteni wa Bugesera,Kaneza Augustin, yakoreye kuri Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports inyuma y’urubuga rw’amahina ni ryo ryavuyemo umupira uteretse watewe n’uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports ku munota wa 42, usanga Rwabuhihi Aimé Placide mu rubuga rw’amahina awuboneza mu izamu n`umutwe (1-0).
Mu minota y’inyongera ku gice cya mbere, Kagayo Hassan na Hakim Hamiss bashoboraga kubonera Kiyovu Sports ikindi gitego, ariko amashoti adakomeye bateye afatwa n`umunyezamu wa Bugesera Ibrahima Daouda Baleri.
Ku munota wa 53, Kiyovu Sports,yari imbere y’abafana bayo, yahushije uburyo bwabazwe ku mupira watewe na Hakim Hamiss, ukurwamo na Daouda Baleri mbere y’uko Kirongozi Richard asubizamo ukajya hejuru y’izamu.
Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Kiyovu Sports ku gitego kimwe ku busa, ari nayo ntsinzi yayo ya mbere muri shampiyona y`umwaka wa 2026-2027.
Myugariro wa Kiyovu Sports, Rwabuhihi Aimé Placide, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino. Uretse kuba yatsinze igitego cyahesheje intsinzi ikipe ye, yakoze akazi gakomeye mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports mu gice cya kabiri cy`umukino, ubwo ikipe ya Bugesera yari yongeye imbaraga mu busatirizi bwayo.
Ku munsi wa kane wa shampiyona, Kiyovu Sports izasubira mu kibuga isura Marine FC i Rubavu ku wa 10 Ukwakira mu gihe Bugesera FC yo izaba yakiriye Etincelles FC.