Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’abagabo izakina na Gambia mu cyiciro cya 1/8 cy’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Tuniziya.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu itsinda D nyuma yo gutsindwa na Cameroon amaseti 3-1 mu mukino usoza imikino y’amatsinda. Iyi ntsinzi yafashije Cameroon kurangiza ku mwanya wa mbere muri iri tsinda.
Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 13, uburyo irushanwa ryateguwe butuma amakipe amwe ahita yerekeza muri 1/4, mu gihe andi abanza kunyura muri 1/8.Amakipe yarangije ku mwanya wa mbere mu matsinda A, C na D ni yo yabonye itike yo guhita yerekeza muri 1/4 cy’irushanwa.
Cameroon yasoje ifite amanota icyenda, mu gihe u Rwanda rwarangije rufite amanota atandatu. Kuba Cameroon yabaye iya mbere byayihesheje itike yo guhita ijya muri 1/4, mu gihe u Rwanda rugomba kubanza gukina umukino wa 1/8, aho ruzahura na Gambia mu mukino wo gushaka itike ya 1/4.
Kwegukana umwanya wa Kabiri u Rwanda rwabicyesheje kwitwara neza ku mikino ibiri dore ko u Rwanda rwatsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Central Africa.