Impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru ku mugabane w`Uburayi ( UEFA), rivuga ko ishyirahamwe ry`umupira ku isi FIFA, ritagomba gufata umupira w`amaguru nk`igicuruzwa gishobora kugurishwa mu buryo bushobora gutuma ruhago itakaza umwimerere wayo.

Ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye guhabwa inkunga igera kuri miliyoni 20$ (miliyari 29,2 Frw), itangwa n`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi (FIFA), muri gahunda yo kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi.

Uwiringiyimana Albertine, wakiniraga APR WVC, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza amashuri.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Afurika nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’amajonjora yo mu karere azwi nka ‘FIBA U18 AfroBasket 2026 Zone 5.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF), ryemeje Zinedine Zidane nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y`uBufaransa " Les Bleus", asimbuye Didier Deschamps wari umaze imyaka cumi n`ine atoza iyi kipe.
Nyuma yo kubona intsinzi ya mbere muri CECAFA Kagame Cup 2026, umutoza wa APR FC, Talib Abderrahim yavuze ko intsinzi y'ibitego 3-1 itari impanuka, ahubwo yaturutse ku masomo ikipe yakuye mu mukino wa mbere ndetse no ku myiteguro yo kuzamura icyizere cy'abakinnyi.

Ikipe ya APR FC ishobora kugarura abakinnyi babiri aribo Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco baherutse gutandukana nayo, nyuma yuko umutoza wa APR FC asabye ubuyobozi bw`iyi kipe gukora ibishoboka byose ngo bagarurwe.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe ye idafata CECAFA Kagame Cup 2026 nk’irushanwa ryo kugeragezamo abakinnyi bashya, ahubwo ko ari amarushanwa bagiye guhatanamo bafite intego yo kwegukana igikombe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), ryamaze gutangaza abasifuzi bazayobora irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, barimo abanyarwanda batatu Uwikunda Samuel, Mutuyeyezu Dieudonné na Ishimwe Didier.
Umutoza mushya w` ikipe ya Gicumbi FC, Afahmia Lotfi, nyuma yo kugera i Kigali, yatangaje ko aje kubaka ikipe ya Gicumbi nk`ikipe ihatana kandi izamura impano z`abakinnyi bakiri bato, ariko yirinda kuvuga ku bibazo afitanye na Rayon Sports.