Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, harabura masaha make ngo akabye inzozi ze, aho agiye kugaragara kuri stade ya Old Trafford agiye guhangana na Manchester United muri UEFA Champions League.
Mickels w’imyaka 32, yitezweho kuyobora ubusatirizi bwa Sabah mu mukino wa mbere wa ‘League Phase’ ya Champions League, aho iyi kipe isura Manchester United kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026.
Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ufite inkomoko mu budage, ntiyahishe ibyishimo afite byo guhura n’ikipe yakunze kuva akiri muto. Mu kiganiro na BBC World Service, yavuze ko Manchester United ari yo kipe yifuzaga guhura na yo kurusha izindi.
Ati: “Nkurikirana imikino yose ya Manchester United iyo mbishoboye. Ni yo kipe twifuzaga guhura na yo kurusha izindi muri tombola. Kuba tuzakinira na yo kuri Old Trafford bituma birushaho kuba byiza.”
Mickels yavuze ko gukina kuri Old Trafford ari ibintu azahora yibuka mu buzima bwe bwa ruhago, bitewe n’uburemere bw’izina Manchester United ifite ku Isi.
Ati: “Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku isi, kandi nakunze nkunda cyane, ku buryo kujya ku kibuga cyayo ari ibihe nzahora nibuka.”
Ibyishimo bye byatangiye kugaragara kuva muri Kanama ubwo Sabah yatomborwaga na Manchester United. Amashusho yafashwe nyuma ya tombola yagaragaje Mickels yishimira bidasanzwe kuba agiye guhangana n’ikipe amaze igihe akunda.
Uyu mukinnyi kandi afite uruhare runini mu mateka mashya ya Sabah. Ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona ya Azerbaijan ndetse ikabona itike ya Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Mu mikino y’amajonjora yatumye Sabah igera muri iri rushanwa, Mickels yatsinzemo ibitego bine. Muri byo harimo igitego yatsinze Hapoel Be’er Sheva yo muri Israël ku munota wa 94, cyatumye umukino ujya mu minota 30 y’inyongera, mbere y’uko Sabah ikomeza ku ntsinzi y’ibitego 6-4 mu mikino yombi.
Joy-Lance Mickels ugiye gukinira Sabah ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yayibayemo umukinnyi hagati ya 2021 na 2023, yavuze ko kugera muri Champions League ari intambwe ikomeye kuri iyi kipe.
Ati: “Kugera muri Champions League ni amateka akomeye kuri Sabah, kandi gutangirira kuri Old Trafford bituma birushaho kuba ibintu bidasanzwe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo tugiyeyo gusa kugira ngo twishimire ikirere cyaho. Turashaka guhatana, guhagararira ikipe yacu na Azerbaijan mu buryo bwiza kandi tukerekana ko dukwiye kuba muri iri rushanwa.”
Mickels yavukiye kandi akurira mu Budage, aho yatangiriye gukina ruhago mu byiciro byo hasi. Nyuma yaje gukina mu Buholandi no muri Arabie Saoudite, mbere yo gukomeza urugendo rwe muri Azerbaijan.
Joy-Lance Mickels yemerewe gukinira u Rwanda binyuze ku babyeyi be, ndetse muri Werurwe uyu mwaka ni bwo yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Kuri uyu mukino wa Manchester United, ashobora guhita yinjira mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, kuko agiye kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye mu cyiciro nyirizina cya UEFA Champions League.