Ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 yahinduriwe abatoza nyuma yuko umuyobozi w`agateganyo w`ishyirahamwe ry`umupira w'amaguru mu Rwanda, Claudine Gasarabwe asezereye abatoza babiri, akabasimbuza abandi bashya.

Abatoza babiri aribo umutoza w`abanyezamu, Ndayishimiye Eric “Bakame” wo muri Rayon Sports, n`umutoza wongera imbaraga ,Niyonkuru Ramadhan " Boateng" wa Mukura VS , bahise birukanwa mu mwiherero ku mpamvu zitasobanuwe.
Ndayishimiye Eric “Bakame” watozaga abanyezamu yasimbuwe na Amili utoza abanyezamu ba Intare FC, mu gihe Niyonkuru Ramadhan " Boateng" yahaye umwanya Nshimiyimana Hamdoun wungirije muri Marine FC.
Ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 ikomeje kwitegura amarushanwa ya CECAFA y`abatarengeje imyaka 17.
Iyi kipe imaze iminsi mu mwiherero waje ukurikira igeragezwa ry’iminsi itatu ryabaye guhera tariki ya 26 kugeza kugeza kuri tariki ya 28 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, aho umutoza mukuru Jimmy Mulisa n’itsinda rya tekiniki rya FERWAFA batoranyije abana bafite impano bahize abandi mu marushanwa ya Rwanda Rising Stars U-17, Isonga, na FIFA TDS.