Umunyabigwi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Murangwa Eric Eugène, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zishobora kubangamira iterambere rya ruhago y’u Rwanda atari ibibazo bihari gusa, ahubwo ari n’uburyo abantu bayireberera, aho usanga ibitagenda bihabwa umwanya munini kurusha ibyiza bikorwa.

Murangwa Eugène, wigeze kuba umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, avuga ko bidakwiye ko ibiganiro bya ruhago bihora byibanda ku makosa, amakimbirane n’ibibazo gusa, kuko n’ibyiza bikorwa bikwiye kumenyekana, bigashimwa kandi bikubakirwaho.
Iki gitekerezo cye cyaje mu gihe ibiganiro ku mupira w’amaguru mu Rwanda bikunze kwibanda cyane ku bibazo bitandukanye, yaba ibijyanye no guhamagara abakinnyi b’Amavubi, imikorere y’abatoza, imiyoborere y’amakipe cyangwa ibindi bibazo bivugwa muri ruhago.
Kuri Murangwa Eugène, kunenga ntabwo ari ikibazo. Ahubwo ikibazo kiba iyo kunenga bihindutse umuco wo guhora ubona ibintu mu buryo bubi, ku buryo n’ibikorwa byiza bibaho bitakibona umwanya ukwiye wo kugarukwaho.
Yagaragaje ko ruhago ikeneye abantu badatinya kuvuga ukuri, abanyamakuru babaza ibibazo bikomeye, abasesenguzi bagaragaza amakosa ndetse n’abafana batanga ibitekerezo byabo. Gusa akaba avuga ibyo byose bikwiye kugira intego yo gukosora no kubaka aho gusenya.
Mu yandi magambo, kuba umuntu agaragaza ikibazo ntibikwiye kumubuza no kwemera ko hari ibindi byagenze neza. Umukinnyi ushobora kunengwa ku mukino umwe ashobora no gushimirwa ku wundi, umutoza ashobora kunengwa ku cyemezo runaka ariko hakamenyekana n’ibyo yakoze neza, kimwe n’uko abayobozi bakwiye kubazwa inshingano zabo ariko ibikorwa byiza bakoze bikamenyekana.
Murangwa Eugène asanga iri hinduka mu mitekerereze rikenewe cyane no ku Mavubi. Iyo Ikipe y’Igihugu yitwaye neza, ibyo byiza bikwiye guhabwa agaciro kuko bishobora gutera icyizere abakinnyi, abatoza n’abafana.
Yagize ati: "Ntabwo ibi bivuze ko amakosa akwiye guhishirwa. Ahubwo ni ukumenya kuyashyira mu murongo ukwiye no gushaka ibisubizo.Kunenga bifite agaciro iyo bijyana n’igitekerezo cy’uko ikibazo cyakemuka n’uko ibintu byarushaho kuba byiza."
Ikindi Murangwa yagaragaje ni uko kwigira ku bihugu bifite ruhago yateye imbere ari ingenzi, ariko ko bitagomba kugera aho twibagirwa imiterere yacu n’ibisubizo bishobora kuboneka mu Rwanda.
Ati : "Ruhago y’u Rwanda ifite amateka yayo, ubushobozi bwayo, ibibazo byayo n’intego zayo. Ibyakozwe neza mu Bwongereza, Espagne, u Butaliyani, Brazil cyangwa ahandi bishobora kuba isomo, ariko ntibivuze ko ibisubizo byaho byose ari byo bigomba gukurikizwa uko byakabaye."
"Ahubwo hakwiye kubaho ubushobozi bwo kureba ibyakozwe ahandi, kubyigiraho, hanyuma hagashakwa uburyo bwo kubihuza n’imiterere y’u Rwanda. Ibi ni byo Murangwa Eugène abona nk’inzira ishobora gufasha ruhago yacu kubaka ibisubizo birambye."
Kuri we, u Rwanda rumaze imyaka myinshi rugaragaza ko rushobora kwishakira ibisubizo bijyanye n’imiterere yarwo. Iyo mitekerereze ikwiye no gushyirwa muri ruhago, aho guhora hategerjwe ko ibisubizo byose bituruka hanze.
Ni ngombwa kwibaza uko twazamura urwego rw’abakinnyi bato, uko twateza imbere amakipe, uko twongerera agaciro amarushanwa yacu, uko abafana barushaho kugira uruhare, uko itangazamakuru rya siporo ryatera imbere ndetse n’uko ubucuruzi muri ruhago bwakwaguka.
Aha ni ho Murangwa Eugène asanga ibiganiro bya ruhago bikwiye kugana: kuva ku kibazo gusa bikajya no ku gisubizo.
Yagaragaje ko iyo umuco wo kubona ibibi gusa ukomeje gukura, ushobora gutuma n’ibyiza bihari bidahabwa agaciro. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku cyizere cy’abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abashoramari bashobora kwifuza kugira uruhare mu iterambere rya ruhago.
Murangwa Eric Eugène ni umunyabigwi w’umupira w’amaguru wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi. Ubu ayobora ishyirahamwe ry’abakiniye Ikipe y’Igihugu n’abakinnye mu Cyiciro cya Mbere (FAPA).