Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026-2027, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, aho imikino itandatu yabimburiye shampiyona yatanze ishusho y’uko uyu mwaka ushobora kuzagenda, aho amakipe amwe akomeye yatangiye urugendo atsikira.

Umunsi wa mbere watangiye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, aho Amagaju FC yatangiye neza itsinda Etoile de l’Est ibitego 2-0. Etincelles FC na Sunrise FC zanganyije 0-0, mu gihe Gorilla FC yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda igitego 1-0.
Ku Cyumweru, Mukura VS yakomeje urugendo rwayo itsinda Gasogi United ibitego 2-0, Marine FC itsinda Kigali FC ibitego 2-0, mu gihe Gicumbi FC yakoze kimwe mu byatunguranye bikomeye by’uyu munsi itsinda Police FC ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu mikino itandatu yabaye, habonetse ibitego 10, byose byatsinzwe n’abakinnyi 10 batandukanye. Ibi bivuze ko nta mukinnyi wabashije gutsinda ibitego bibiri cyangwa byinshi muri iyi mikino ibanza.
Muri ibyo bitego 10, bine byaturutse kuri penaliti, mu gihe Tuyisenge Pacifique wa Amagaju FC ari we wabaye umukinnyi wa mbere watsinze igitego muri BK Pro League 2026-2027.
Amakipe yakiriye imikino ni yo yitwaye neza muri uyu munsi wa mbere, kuko atatu muri yo yabashije kubona amanota atatu.
Mukura VS, Amagaju FC na Marine FC ni zo kipe zakiriye imikino zikabona intsinzi. Etincelles FC yo yanganyije na Sunrise FC, mu gihe Police FC na Kiyovu Sports zatangiye shampiyona zitakaza imbere y’abafana bazo.
Muri rusange, amakipe yari mu rugo yatsinze ibitego birindwi, mu gihe ayasuye yo yabonye ibitego bitatu gusa.
Mu mikino itandatu yabaye, ibitego bine ni byo byabonetse mu gice cya mbere, mu gihe ibindi bitandatu byatsinzwe mu gice cya kabiri.
Umukino wa Etincelles FC na Sunrise FC ni wo wonyine warangiye nta gitego kibonetse. Ku rundi ruhande, Police FC na Gicumbi FC ni zo kipe zagize umukino wabonetsemo ibitego byinshi, aho Gicumbi yatsinze 2-1, bikaba ibitego bitatu byose.
Nubwo umunsi wa mbere warangiye ku makipe atandatu, haracyategerejwe imikino itatu izasozaho uyu munsi wa mbere wa shampiyona.
Muri iyo mikino harimo uzahuza Rayon Sports na Al Merrikh SC, Bugesera FC igacakirana na Al Hilal SC, ndetse na APR FC izakira Musanze FC.
Iyi mikino izaba ifite umwihariko kuko amakipe amwe muri yo afite imikino mpuzamahanga ari gukina, bityo gahunda ya shampiyona ikaba yarateguwe hashingiwe kuri iyo mikino.
BK Pro League 2026-2027 irigukinwa n’amakipe 18. Muri uyu mwaka w’imikino hateganyijwe imikino 306 mu byiciro byombi, ibanza n’iyo kwishyura, ikazakinwa mu minsi 34 y’irushanwa.