Umutoza w`ikipe ya APR FC, Taleb Abderrahim,yatangaje ko gustindwa na Les Aigles du Congo mu mukino wa CAF Champions League, byatewe n`imyitwarire y`abasifuzi avuga ko bamutunguye cyane, avuga ko umupira udashobora gutera imbere hakiri basifuzi nk`abo yabonye.

Ibi, Taleb Abderrahim yabitangaje nyuma y`umukino ubanza w`ijonjora rya mbere muri CAF Champions League wahuje ikipe ya APR FC na Les Aigles du Congo i Lubumbashi, aho APR FC yatsinzwe igitego kimwe ku busa.
Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo babone umusaruro mwiza nubwo umukino wari ukomeye bitewe nuko ikipe ya Les Aigles du Congo ifite abakinnyi bamenyeranye cyane.
Taleb yongeyeho ko gutsindwa kw’ikipe ye byagizwemo uruhare runini n’abasifuzi b’umukino bayobowe n’umunya-Bénin, Idissa Abdul, wasifuraga amakosa atari yo no gutanga amakarita menshi ku Ikipe y’ingabo z’u Rwanda.Umutoza wa APR FC, yavuze ko yatunguwe cyane n`imisifurire, anagaragaza ko umupira udashobora gutera imbere hakiri imisifurire mibi.
Yagize ati ; “Twagerageje kubahagarika tugerageza amahirwe mu gihe dufashe umupira, gusa natunguwe bitari ugutsindwa, ahubwo n`imyitwarire y’umusifuzi. Ntabwo umupira w’amaguru watera imbere ugifite abasifuzi nk’aba. Mumbabarire kubivuga.”
“Natoje imikino myinshi ya Champions League kandi ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye, ariko sinigeze mbona dufatwa nabi nk’uko byagenze uyu munsi. Twimwe penaliti ebyiri, gusifura amakosa adasobanutse n’amakarita atari akenewe ku bakinnyi.”
Uretse gutsindwa, ikipe ya APR FC yatakaje umukinnyi wayo wo hagati Ronald Ssekiganda wahawe ikarita y`umutuku umukino urangiye. Hakiyongeraho rutahizamu Djibril Ouattara nawe wavunitse, akaba ashobora kujyanwa mu bitaro kwitabwaho.
Nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Congo ku mukino ubanza, ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda ibitego bibiri ku busa ku mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.