Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi icyenda, bo mikino itanu itandukanye, ari bo bazahagararira igihugu mu mikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.

Kuri ubu komite Olempike mpuzamahanga yemeje ko abanyarwanda bazitabira iyi mikino ya Dakar ari icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu.
Mu mikino Ngororamubiri, u Rwanda ruzahagararirwa n’umukobwa, ari nako bizagenda no muri Taekwondo, mu gihe muri Kung-Fu Wushu hazitabira umuhungu umwe.
Mu Koga hazitabira abakinnyi bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, mu gihe mu gusiganwa ku magare hatoranyijwe umuhungu umwe n’umukobwa umwe.
Kuri ubu ntiharemezwa amazina y’abakinnyi bazitabira iyi mikino ariko mu bitezwe harimo abaheruka kwitabira imikino y’Urubyiruko ya ANOCA Zone V yabereye i Nairobi, aho u Rwanda rwegukanye imidali 11.
Guhera mu Ugushyingo 2023, binyuze muri Komite Olempike yarwo, u Rwanda rwatangiye gutegura abakinnyi bazavamo abazitabira iyi mikino. Ku ikubitiro hatoranyijwe abana 80 bakina imikino irimo uwo Koga, Tennis, Table Tennis no gusiganwa ku magare.
Iyi Mikino ihuza abakinnyi bakiri bato gusa, izaba ku nshuro yayo ya kane kuva mu 2010, akaba ari nabwo bwa mbere mu mateka umugabane wa Afurika uzaba ubereyeho amarushanwa ategurwa na Komite Olempike Mpuzamahanga.
Ubwo u Rwanda rwitabiraga bwa mbere imikino Olempike y’urubyiruko yabereye muri Singapore mu 2010, rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri siporo eshatu. Muri 2014 u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi 11 mu mikino ine i Nanjing mu Bushinwa, mu gihe mu 2018 rwohereje abakinnyi batatu muri siporo ebyiri i Buenos Aires muri Argentine.