Kapiteni wa kabiri wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, yavuze ko nubwo batsinzwe umukino ubanza wa CAF Champions League, abafana badakwiriye gucika intege ahubwo ko abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura i Kigali.

Ibi, Nshimiyimana Yunussu yabitangaje nyuma y`umukino wahuje APR FC na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry`ibanze ry`imikino ya CAF Champions League, aho APR FC yatsinzwe na Aigles du Congo igitego kimwe ku busa.
Nshimiyimana Yunussu yatangiye avuga ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo babone intsinzi nubwo umusifuzi w`umukino atabaniye APR FC.
Yagize ati: “Ni umukino wagenze neza ariko bitari cyane. Twagerageje gukora byose mu kibuga turitanga, ariko umusifuzi ntabwo yigeze atubanira. Hari amakosa amwe n’amwe yagiye yirengagiza bikaduca intege.”
“Tugiye gushaka uko tuzabatsindira i Kigali ibitego biri hejuru ya bibiri. Birashoboka cyane kuko ikipe twahuye na yo ntabwo ikomeye. Tugiye gukosora kubyaza umusaruro amahirwe tubona imbere y’izamu. Abanyarwanda ntibacike intege, tubijeje gutsinda.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro, aho ikipe y’ingabo z’igihugu isabwa kwirinda kwinjizwa igitego no gutsinda byibura ibitego bibiri kugira ngo ishobore gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo, izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.