Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo yamaze kugera muri Tuniziya, aho yitegura kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika izatangira ku wa 15 Nzeri 2026.

Abakinnyi n’abatoza b’u Rwanda bakoze urugendo rw’amasaha agera kuri 11 bavuye i Kigali, bagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Carthage, aho bakiriwe n’abahagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Tuniziya.
Nyuma yo kugera muri icyo gihugu, ikipe y’u Rwanda yahise yerekeza kuri Regency Tunisia Hotel, ari na ho icumbitse hamwe n’andi makipe azitabira iri rushanwa. Muri ayo makipe harimo Misiri, Tuniziya, Maroc na Algeria.
U Rwanda rwinjiye muri iri rushanwa rufite abakinnyi 14 bayobowe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Frédéric Guérin, usanzwe ushinzwe gutegura iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga.
Abakinnyi 14 bahagarariye u Rwanda muri Tuniziya ni Dusenge Wicklif, Ntawiha Kenny, Shyaka Frank, Kanamugire Prince, Twagirayezu Emmy, Nkurunziza John, Niyonzima Samuel, Kwizera Eric, Mutabazi Yves, Munyinya Mugisha, Rwigema Simon, Mugisha Santere, Ntanteteri Crispin na Ndayisaba Sylvester.