Abakinnyi 14 barimo abahungu barindwi n’abakobwa barindwi nibo bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’amagare ya 2026 izabera i Montréal muri Canada.

Umujyi wa Montréal ugiye kwakira Shampiyona y’isi y’amagare igiye kuba ku nshuro ya 99, ikurikiye iyabereye i Kigali mu 2025, bikaba byari ubwa mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y`amagare yari imaze hafi ukwezi mu mwiherero yakoreraga muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze, irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026.
Mu bakinnyi 19 bari bamaze iminsi umwiherero, umutoza w’ikipe y’igihugu, Sempoma Félix, yatoranyijemo 14 berekeza muri Canada. Abakinnyi 5 muri abo nibo batabonye amahirwe yo gutoranywa.
Mu bagabo, hasigaye Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aimé na Mugabo Jules mu gihe mu bagore hasigaye Uwiringiyimana Liliane na Kanyange Zawadi.
Nsengumva Shemu ni we mukinnyi rukumbi uzahagararira u Rwanda mu bagabo bakuru, mu gihe mu batarengeje imyaka 23 hazahatana Nshutiraguma Kevin na Ufitimana Shadrack.
Mu ngimbi, abakinnyi bane bazakina shampiyona y’isi y’uyu mwaka ni Muhawenimana Jonathan, Byusa Pacifique, Ishimwe Bryan na Nkurikiyinka Jackson.
Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette bazahagararira u Rwanda mu bagore bakuru,naho mu batarengeje imyaka 23 hitabire Byukusenge Mariate na Mwamikazi Jazilla. Abakobwa babiri bazahatana mu bangavu ni Akimana Donata w’imyaka 17 na Masengesho Yvonne w’imyaka 18.
Mu 2025, abakinnyi 23 ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’isi y’amagare yabereye i Kigali.