Rutahizamu w`ikipe ya Rayon Sports usatira aca mu mpande, Iradukunda Elie Tatou, yakuwe mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, azamurwa mu ikipe nkuru izakina na Liberia na Cap-Vert mu majonjora y`igikombe cya Afurika.

Iradukunda w’imyaka 20, yari yahamagawe mu ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 23 izakina na Sudani mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
Gusa nyuma yo guhuza iyi kipe n’iy’Amavubi nkuru yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru , Stephen Constantine, yashimye urwego rwe ahitamo kumugumana.
Nyuma yo kuzamurwa mu ikipe y`igihugu nkuru, Iradukunda Elie Tatou, agiye guhanganira umwanya n’abandi ba rutahizamu barimo Mugisha Gilbert, Leroy Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Noam Emeran, Joy Slayd Michels n’abandi.
Iradukunda Elie Tatou yahamagawe mu ikipe y`igihugu, nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports nk`umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona y`u Rwanda. Uretse muri shampiyona, Elie Tatou yagize uruhare rugaragara mu gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyabereye i Kigali, anafasha ikipe ye gukomeza mu ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izatangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya, yakira Liberia, mbere yo gusura Cap-Vert mu mikino ibiri ya mbere yo mu Itsinda K ririmo na Mali.
Urugendo rwayo ruzahera ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo izaba yakiriye Liberia kuri Stade Amahoro . Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azakina na Cap Vert mu mukino uzabera i Praia muri Cap-Vert.