Akarere ka Kirehe kagiye kongera kwakira irushanwa rikomeye rya Volleyball, nyuma y`imyaka itatu irushanwa Gisaka Open irushanwa ridakinwa.

Iri rushanwa rigarutse mu rindi zina ryitwa Kirehe Open Volleyball Tournament, rizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Ukwakira 2026, rikazitabirwa n’amakipe yo mu Cyiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore.
Imikino izabera muri Gymnase nshya yubatswe mu Karere ka Kirehe, ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 1,500. Ni inyubako izifashishwa muri iri rushanwa, hanagamijwe kuyimurikira abaturage no kurushaho guteza imbere Volleyball muri aka Karere.
Perezida wa Kirehe VC, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko bahisemo guhindura izina ry’iri rushanwa ndetse bakaritegura mu buryo bushya, nyuma y’imyaka itatu ridakinwa.
Yasobanuye ko kongera kuritegura bifitanye isano n’inyubako nshya ya Gymnase, ariko ko bafite n’umugambi wo gutuma iri rushanwa riba ngarukamwaka kandi rigafasha guteza imbere Volleyball muri Kirehe.
Ati: “Kubera ko dufite Gymnase yarangiye kubakwa, twahisemo kongera kuritegura kugira ngo turusheho gushyushya umujyi wacu wa Nyakarambi, tunabonereho gutaha iriya nyubako nshya twubakiwe. Twatumiye amakipe icyenda mu bagabo asanzwe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’andi arindwi y’abagore.”
Uretse ayo makipe yo mu cyiciro cya mbere, muri Kirehe Open Volleyball Tournament hazitabira kandi amakipe abiri y’abakanyujijeho ndetse n’andi abiri y’abana. Ibi bizatuma irushanwa rihuza ibyiciro bitandukanye, mu rwego rwo gukomeza gukundisha abaturage Volleyball.
Sebikwekwe yavuze ko imyiteguro igeze kure, kandi ko intego ari uko iri rushanwa ryagenda neza kugira ngo ribe intangiriro yo kurigarura burundu muri gahunda ngarukamwaka ya Volleyball mu Rwanda.
Yasabye abaturage ba Kirehe kuzitabira imikino myinshi uko bishoboka, kuko ari amahirwe yo kongera kubyutsa umwuka wa Volleyball muri aka Karere no gutera inkunga gahunda yo kubaka amakipe akomeye.
Ati: “Abaturage ba Kirehe turabasaba kuzitabira aya marushanwa kuko ni umwanya mwiza wo kwerekana ko Volleyball yagarutse muri Kirehe, turashaka kubaka amakipe akomeye guhera mu bato kugira ngo dutangire guhatanira ibikombe.”
Kirehe VC na yo yatangiye imyiteguro ya shampiyona nshya, aho imaze gusinyisha abakinnyi 10 bashya. Muri bo harimo Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson, ndetse n’umutoza mukuru Sibomana Viateur wahoze atoza APR VC.