Umunyarwandakazi, Musabyeyezu Adeline,Niyonkuru Florence na Hakizimana John begukanye imidali mu marushanwa mpuzamahanga yabereye muri Danemark,mu Butaliyani no muri Argentine mu mpera z`icyumweru gishize.

Impera z’icyumweru twasoje zahiriye Abanyarwanda basiganwa ku maguru, aho begukanye imidali itatu mu masiganwa atandukanye.
Niyonkuru Florence yahesheje u Rwanda umudali w’umuringa mu mikino ya Shampiyona y’isi yiswe “World Athletics Road Running Championships” yabereye i Copenhagen muri Danemark.
Mu gihe Abanyarwanda bishimiraga iyi ntsinzi, Musabyeyezu Adeline yegukanye intsinzi muri Half Marathon y’ibilometero 21 mu cyiciro cy’abagore yaberaga mu mujyi wa Udinese mu Butaliyani.
Musabyeyezu yabigezeho nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri. Yakurikiwe n’Umutaliyani Anna Frigerio yasize amasegonda 32 naho ku mwanya wa gatatu hasoreza Umunya-Kenya Nyaboke Nyabochoa wakoresheje isaha, iminota 20 n’amasegonda atanu.
Undi mukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza ni Hakizimana John wegukanye umudali wa Feza muri Marathon ya Buenos Aires muri Argentine, nyuma yo kuba uwa kabiri. Ku ntera y’ibilometero 42, Hakizimana yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 39, arushwa amasegonda 16 n’Umunya-Kenya Bethwel Chumba.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimye umusaruro w`aba banyarwanda muri aya marushanwa mpuzamahanga, avuga ko ari ikimenyetso cyuko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushobozi mu ruhando mpuzamahanga.
Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’undi Munya-Kenya Felix Kiptoo Kirwa wakoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda 24.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati : “Weekend idasanzwe ku mikino Ngororamubiri y’u Rwanda. Mu mijyi itatu ndetse ku rwego mpuzamahanga, ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu ishema n’icyubahiro.Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kugaragaza imbaraga n’ubushobozi rugenda rugira ku ruhando mpuzamahanga mu Mikino Ngororamubiri. Ibendera ry’u Rwanda rikomeje kuzamuka.”