Kepler Volleyball Club mu bagabo ntizitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, izatangira ku wa 16 Ukwakira 2026, nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro.

Iyi kipe yafashe icyemezo cyo kutitabira shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kumara imyaka itatu ikina mu cyiciro cya mbere, aho yari imaze kwigaragaza nk’imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa.
Kepler VC yahuye n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga, ibintu byagize ingaruka ku mikorere yayo ndetse binayiviramo gufata icyemezo cyo kutitabira umwaka w’imikino mushya.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, Kepler VC yasoreje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ariko nyuma yaho bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye batangira kuyivamo bashaka andi makipe.
Dusenge Wicklif ni umwe mu bakinnyi bayisanzemo, akaba yarerekeje muri APR VC, mu gihe Jean Baptiste Tuyizere, Léon Fidèle Mugisha na Romeo Rwamuhizi bose basinyiye REG VC.
Kuva mu 2024, iyi kipe kandi yagize impinduka mu batoza, aho bamwe mu bari bamaze igihe bayitoza na bo batandukanye na yo. Nyirimana Fidele, wari umaze imyaka ibiri atoza Kepler VC, yaje kuyivamo.
Nyuma yo kugenda kwa Nyirimana Fidele, Patrick Ndaki ni we wahawe inshingano zo gutoza Kepler VC mu mwaka w’imikino ushize. Gusa, n’ubwo yari imaze kugira umusaruro ushimishije mu cyiciro cya mbere, Kepler VC ntizagaragara muri shampiyona ya 2026/2027.