Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Liberia ‘Lone Stars’ bageze mu Rwanda bahasanga Umutoza wabo, Erradi Adil Mohamed, mu gihe bitegura gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ( Afcon 2027).

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yageze mu Rwanda iri kumwe n’abayiherekeje, mbere y’iminsi ine kugira ngo yitegure neza ‘Amavubi’.
Lone Star yageranye mu Rwanda abakinnyi bakina muri Shampiyona ya Liberia. Barimo Tommy Songo na Ashley Williams ba LISCR FC na Kindness Cole wa Watanga FC wanyunze mu Rwanda akinira Al Hilal SC.
Hari kandi abakinnyi batandatu bahamagawe bakina mu makipe yo hanze y’igihugu. Abo ni Umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, Edward Ledlum na Prince Martor bakina ku ruhande, rutahizamu Ayouba Kosiah na myugariro Sebastin Teclar.
Bahasanze rutahizamu wa Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira mu Rwanda, Emmanuel Flomo, wahamagawe kugira ngo asimbure Mohammed Kamara wavuye mu mwiherero kuko yumvaga atameze neza agiye kwiyitaho.
Iyi kipe yaherekejwe n’uwahoze ari Umutoza Mukuru wa Liberia, Thomas Kojo, ari kumwe na Tickly Monkoney, uhagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Liberia.
Umuoza w`ikipe ya Liberia,Adil Mouhamed Erradi, uheruka mu Rwanda mu 2022 atoza APR FC, yongeye kuhakandagiza ikirenge ari umutoza wa Liberia, aho yahawe akazi ko guhangana n’amakipe biri kumwe mu Itsinda C, kugira ngo ajyane iki gihugu mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Umukino wa mbere uzamuhuza n’Amavubi uteganyijwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2026 muri Stade Amahoro i Remera.