Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yisanze mu itsinda rimwe na Sudani zombi na Somalia mu mikino ya CECAFA y`abatarengeje imyaka 17 ( CECAFA U17) yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje 17 izaba mu Ukwakira.

Tombola y’uburyo amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA) azahura, yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026.
Muri iyo Tombola, u Rwanda rwisanze mu itsinda A ririmo Sudani, Sudani y’Epfo na Somalia muri iri rushanwa rizabera i Kigali tariki 10-20 Ukwakira 2026.
Iri rushanwa rizahuza ibihugu 10 byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), aho amakipe azaba ahatanira imyanya izayafasha gukomeza mu mikino yo ku rwego rwa Afurika.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 izakina CECAFA y’uyu mwaka isabwa kubona umusaruro mwiza nyuma y’uko yitwaye nabi mu irushanwa riheruka ryabereye muri Ethiopia mu 2025. Muri iryo rushanwa ryahuje ibihugu 10, Amavubi U-17 yabaye aya nyuma mu itsinda A ryarimo na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo, dore ko yatsinzwe imikino yose.
Kuri ubu iyi kipe yamaze gutangira umwiherero, izatozwa na Jimmy Mulisa wungirijwe na Kirasa Alain. Abandi ni Amir Khan nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Nshimiyimana Amdoun nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Benshi mu bagize ikipe y’uyu mwaka ni abigaragaje muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 ndetse no mu marushanwa ya “FIFA TDS 2026” mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16.
U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi mikino y’abatarengeje imyaka 17 mu 2020, aho yabereye mu Karere ka Rubavu, kuri Stade Umuganda.