Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yasabye abanyarwanda kuzaza ari benshi, bakuzura stade ku mukino uzahuza u Rwanda na Liberia, yemeza ko Amavubi abakeneye.

Ibi, umutoza w`Amavubi, Stephen Constantine, abitangaje mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro y’umukino uzayahuza na Liberia mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, uteganyijwe tariki ya 25 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro.
Stephen Constantine yasabye Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, bakuzura Stade kubera ko gushyigikirwa n’abafana ari ingenzi ku ikipe y’Igihugu.
Yagize ati: "Bagomba kuza kutureba, bakadushyigikira kuko turabakeneye. Ntabwo twabishobora tudafite abafana. Muzuzure Stade Amahoro, mutume Liberia yumva ko itari gukina n’abakinnyi 11 ahubwo ihanganye na miliyoni 14.”
Abajijwe ku ikipe ya Liberia, umutoza w`Amavubi yavuze ko uretse Liberia nta kipe n`imwe atinya nubwo buri umwe bamwubaha.Kuri we, ikimushishikaje ngo ni ugutsinda Liberia, ubundi agategura umukino ukurikiraho.
Ati: “Nta muntu uduteye ubwoba. Buri wese turamwubaha, ariko ntawe dutinya. Tuzabanza guhura na Liberia, nyuma yaho duhure na Cap-Vert noneho mu Ugushyingo tuzakine na Mali. Muri aka kanya, ikinshishikaje ni ugutsinda Liberia.”
Nu ku nshuro ya kabiri, umwongereza, Stephen Constantine atoje ikipe y`igihugu y`u Rwanda. Ubwo Stephen Constantine yongeraga guhabwa akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko hari ibyo yasize adasoje mu 2015.
U Rwanda rwifuza gusubira mu Gikombe cya Afurika rwitabiriye inshuro imwe mu 2004.Umukino wa mbere muri urwo rugendo ni uwo ruzakiramo Liberia ku wa 25 Nzeri 2026.