Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball nyuma yo gutsindwa na Tunisia amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza, wabereye muri Palais des Sports El Menzah i Tunis.

Tunisia yatangiye neza umukino , itsinda u Rwanda iseti ya mbere ku manota 25-13. Mu iseti ya kabiri, Abanya-Tunisia bakomeje kuyobora umukino bayitsinda 25-18, mbere yo kurangiza urugendo rw’u Rwanda batsinze n’iseti ya gatatu 25-18.
U Rwanda rwari rwageze muri ¼ nyuma yo kurangiza imikino yo mu Itsinda D ku mwanya wa kabiri. Muri iyo mikino, rwatsinze Centrafrique amaseti 3-0 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 3-1, mbere yo gukomeza muri 1/4 batsinze Gambia amaseti 3-0 muri 1/8.
Mu mibare y’umukino, Tunisia yarushije u Rwanda mu gusatira, aho yakoze amanota 40 kuri 25 y’u Rwanda. Ku guhagarika imipira, Tunisia yabonye amanota umunani, mu gihe u Rwanda rwabonye atatu. Ku manota yavuye kuri serivisi zikomeye, Tunisia yabonye ane, naho u Rwanda rubona rimwe.
Oussama Ben Romdhane na Ali Bongui ni bo bakinnyi ba Tunisia bayoboye mu gutsinda amanota, kuko buri umwe yatsinze amanota 13. Umukino wose wamaze isaha imwe n’iminota umunani, aho amaseti atatu yamaze iminota 20 ( iseti ya mbere) , 23 ( iya kabiri) na 25 ( iya gatatu).
Nyuma y` iyi ntsinzi, Tunisia yahise ibona itike yo gukina kimwe cya kabiri cy’irangiza, mu gihe u Rwanda ruzakomeza guhatanira imyanya iri hagati y`uwa gatanu n’uwa munani muri iri rushanwa.
U Rwanda rumaze kwitabira inshuro umunani igikombe cya Afurika cya Volleyball kuva rwatangira gukina iri rushanwa mu 1987. Umwanya mwiza rwigezeho ni uwa gatanu, rwawubonye mu irushanwa ryo mu 2005.
Mu irushanwa riheruka kuba mu 2023, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu, inyuma ya Misiri yatwaye igikombe, Algeria, Libya, Tunisia na Cameroun.