Umutoza mukuru w`ikipe ya Sunrsise FC, Banamwana Camarade,yagaragaje ko abagira uruhare mu gutoranya abakinnyi n’abatoza beza bahembwa na Rwanda Premier League, babogamira ku makipe makuru.
Ibi, umutoza Camarade yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Sunrise yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1 kuri Pelé Stadium.
Nyuma y’umukino, Kameni Junior ukina nka rutahizamu wa Rayon Sports, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza. Ni mu gihe hari abagaragaje ko cyari gikwiriye umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC.
Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade,yavuze ko hari ibibazo mu guhitamo abitwaye neza ku mikino, harimo guhengamira ku makipe makuru, asaba Rwanda Premier League guhindura uburyo babikoramo, hakajya hafatwa imyanzuro ikwiriye.
Yagize ati “Biriya ni uguhengamira ku ikipe ngo ni inkuru, kuko ni ishoti rimwe gusa nta n’umupira Kameni yatanze. Urebye ibyo Nzeyimana Jean Petit [wa Sunrise] yakinnye akanatsinda kiriya gitego, ni we wakabaye umukinnyi mwiza ku mukino. Ariko bafite ibyo gushyigikira ikipe nkuru, ikipe nto ntizishyigikirwa mu gutora umukinyi mwiza.”
“Bazabisubiremo babirebe, bavuge ngo duhembe ubikwiriye. Ndabyibuka umwaka ushize ndi muri Bugesera FC sinaje mu batoza beza ariko nari nakoze akazi keza, ukabona haje umutoza wo mu myanya ya cumi na kangahe. Hari ibibazo ariko wenda bizagera aho bikemuke.”
Umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino wa BK Pro League 2026/27, ahabwa ibihumbi 100 Frw, akayabona ku munsi wa mbere w’icyumweru gikurikiye icyabereyemo umukino.
Kugeza ubu, ikipe ya Sunrise FC imaze gukina imikino ibiri muri shampiyona y`u Rwanda ya 2026-2027. Ku mukino wa mbere, Sunrise yanganyije na Etincelles kuri Stade Umuganda i Rubavu, mbere yuko inganya na Rayon Sports kuri Pelé Stadium. Sunrise FC ifite umukino w`ikirarane ugomba kuyihuza na Gasogi United.