Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yatangaje ko yizeye ubushobozi bw’Amavubi bwo guhangana n’amwe mu makipe akomeye muri Afurika, mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON), avuga ko afite abakinnyi bashoboye guhatanira kubona itike muri iri rushanwa.

U Rwanda rwashyizwe mu itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia, itsinda rifatwa nk’irikomeye kubera ubunararibonye n’imbaraga z’aya makipe. Nubwo bimeze bityo, Constantine avuga ko Amavubi afite ubushobozi bwo kuzamura urwego no guhatanira itike.
Umutoza Constantine yavuze ko akomeje kugirira icyizere’u Rwanda, nubwo ruri kumwe n’amakipe ari hejuru yarwo ku rutonde rwa FIFA kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika.Uyu mwongereza yashimangiye ko intego nyamukuru igomba kuba kubona itike ya AFCON, asaba abakinnyi be kuzajya muri buri mukino bafite icyizere n’ishyaka ryo gutsinda.
Ati: “Turi mu itsinda rikomeye ririmo Cape Verde, ikipe ikomeye cyane, Mali iri mu makipe ari ku myanya y’imbere muri Afurika ndetse na Liberia na yo ihatana. Ariko tugomba guhangana na zo kandi tukazitsinda, kuko ari bwo buryo bwonyine twabona itike y’Igikombe cya Afurika.”
Constantine, wagarutse gutoza Amavubi ku nshuro ya kabiri mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze kandi ko abakinnyi bazajya bahamagarwa mu ikipe y’igihugu bazashingira ku byo bakora mu kibuga, aho kwishingikiriza ku mazina cyangwa ku mateka yabo.
Uyu mutoza wahoze atoza amakipe y’ibihugu by’u Buhinde na Nepal, yavuze ko umukinnyi agomba kuba akina buri gihe kandi agaragaza umusaruro mwiza mu ikipe ye kugira ngo ahabwe umwanya mu Amavubi.
Ati: “Ntushobora kugira uruhare rufatika mu ikipe y’igihugu niba udakina buri gihe mu ikipe yawe. Nta cyo bitwaye niba umukinnyi akina i Burayi cyangwa ahandi, icy’ingenzi ni uko aba akina kandi akitwara neza. Umwanya mu ikipe y’Igihugu ugomba kuwukorera.”
Constantine kandi yizeye ko u Rwanda rufite abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhangana na buri kipe iri mu itsinda K, ndetse akaba afite gahunda yo kubaka ikipe ishobora guhesha igihugu itike ya AFCON ku nshuro ya mbere kuva mu 2004.
Amavubi azatangira imikino yo mu itsinda K akinira i Kigali na Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026, mbere yo kujya muri Cape Verde gukina na yo nyuma y’iminsi ine, tariki ya 29 Nzeri 2026.
Iyi gahunda izongera gukomereza mu Ugushyingo 2026, ubwo u Rwanda ruzahura na Mali mu mikino ibiri yikurikiranya ishobora kugira uruhare rukomeye mu kumenya amakipe azabona itike.