Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Patrice Evra, wabaye kapiteni wa Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka ishize, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Evra, uri mu Rwanda aho yitabiye ibikorwa by’umuhango wo Kwita Izina ,yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga uko yatangiye urugendo rwe mu Rwanda.Yagaragaje ko gusobanukirwa amateka y’igihugu ari ingenzi mu kumenya neza abaturage bacyo.
Patrice Evra yavuze ko uruzinduko rwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwamusigiye amarangamutima akomeye, ndetse ko ibyo yabonye byamukoze ku mutima.
Yagize ati: “Umunsi wanjye wa mbere mu Rwanda kandi ntabwo natunguwe na gato. Iyo ngiye mu gihugu, mbona ari ingenzi kumenya amateka yacyo kugira ngo nshobore kumva neza abaturage bacyo. Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byari urugendo rukomeye, rwuzuyemo imbaraga n’amarangamutima.”
Evra kandi yihanganishije abanyarwanda ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, ashimangira ko nubwo nta cyahindura ibyabaye mu gihe cyashize, hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho bikwiye kwigirwaho.
Ati: “Ndashaka kwihanganisha abavandimwe na bashiki banjye. Nta magambo yahindura ibyahise mfite, ariko kureba ibyo u Rwanda rumaze kubaka n’uko igihugu kiri gutera imbere ni ibintu byo kwigiraho.”
Uyu mukinnyi wahoze akina ku ruhande rw’ibumoso rw’ubwugarizi, yanagaragaje ko amateka akwiye gukomeza kwibukwa, ariko hakitabwa cyane no kubaka ahazaza.
Evra kandi yibukije ko yigeze guhura na Perezida Paul Kagame mu myaka yatambutse. Nyuma yo kongera kugera mu Rwanda no kwibonera byinshi ku mateka yarwo n’iterambere ryarwo, yavuze ko igihugu gikwiye guhabwa icyubahiro.
Yashimangiye ko kwibuka amateka ari ingenzi mu gihe kimwe no kurinda ahazaza h’igihugu.
Patrice Evra ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira ibikorwa by’umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026. Azaba ari kumwe n’abandi bantu bakomeye barimo Mamadou Sakho, wahoze akinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa , Paris Saint-Germain na Liverpool.
Evra ni umwe mu bakinnyi bakomeye bagize amateka ya Manchester United, aho yabaye kapiteni ndetse akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye harimo ibikombe bitatu bya shampiyona y`Ubwongereza n`icya UEFA Champions League mu 2008.
Yakiniye kandi Marseille yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani, mu gihe ku rwego mpuzamahanga yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 81, ndetse anayibera kapiteni.