Perezida w`ikipe ya Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko igikombe cya Super Cup begukanye ari intangiriro y`ibihe byiza, yemeza ko Kiyovu Sport ishobora kugera kuri byiza birenze Super Cup.
Ibi Nkurunziza David yabitangaje nyuma yuko ikipe ya Kiyovu Sport yegukanye igikombe cya FERWAFA Super Cup itsinze Police FC ku mukino wa nyuma.
Aganira n`itangazamakuru,Perezida wa Kiyovu Sports, yabanje gushimira abakinnyi n`abatoza be bihaye intego kandi bakayigeraho. Yaboneyeho umwanya wo gusaba abayovu guhaguruka bagashyigikira ikipe yabo, abizeza ko bashobora kugera ku byiza birenze Super Cup mu gihe baramuka badatakaje ibyiringiro.
Yagize ati: "Ndashimira aba bahungu bihaye intego bakayigeraho.Ndashimira abakunzi ba Kiyovu bihanganye iyi myaka yose mu kababaro ariko mbabwira ko igihe cyose ari ukugira ibyiringiro.Iki gikombe kiraduha imbaraga kugira ngo tugere ku byiza birenzeho, tunabyimenyereze.Ibi kandi ni intangiriro y`ibihe byiza. Abantu batwizere,dushobora kugera no ku birenze ibi.Ndahamagara rero umuyovu wese aho ari kugira ahaguruke, yigomwe uko ashoboye mu bushobozi bwa buri wese. "
Perezida wa Kiyovu Sports,Nkurunziza David, yakomeje avuga ko bagiye gutegura shampiyona y`umwaka w`imikino wa 2026-2027, bizeye ko umujyi wa Kigali, wari warekuye Kiyovu Sports, uzisubiraho ugakomeza gukorana na Kiyovu Sports, cyane ko Kiyovu Sports yakomeje kwambara ikirango cy`umujyi wa Kigali.
Kuri we, umujyi wa Kigali ni uw`abayovu. Igikombe cya Super Cup Kiyovu Sports ni icyo kwerekana ko Kiyovu Sport iri gukora cyane kandi ikwiye gushyigikirwa n`umujyi wa Kigali.
Kiyovu Sports izatangira shampiyona y`umwaka wa 2026-2027 yakira ikipe ya Gorilla FC mu mukino uteganyijwe ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2026 kuri Stade Pelé i Nyamirambo.
Mu mwaka w`imikino ushize, Kiyovu Sports yasoreje ku mwanya wa 3 mu makipe yo mu Rwanda, ukaba uwa 5 muri rusange hajemo n`amakipe yo muri Sudani yinjiye muri shampiyona y`u Rwanda.