Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yerekeza muri UTA Arad yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo RAAL La Louvière yo mu Bubiligi yatangaje ko yatandukanye n`uyu mukinnyi wo hagati, ari na bwo UTA Arad yo muri Romania yamuhaga ikaze nk’umukinnyi wayo mushya.
Mu mwaka ushize wa 2025, ni bwo Samuel yongereye amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya RAAL La Louvière, ariko akaba ayivuyemo nyuma y`umwaka umwe gusa.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ufite agaciro k’ibihumbi 500$ [asaga miliyoni 800 Frw], yari amaze imyaka itanu mu Bubiligi, akaba ari n’umwe mu bafashije RAAL La Louvière kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shmpiyona y`Ububiligi.
Samuel Léopold Marie Gueulette ushobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yakiniye andi makipe atandukanye arimo Tubize na Roeselare zombi zo mu Bubiligi.
Mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, amaze guhamagarwa inshuro 12, akaba ari n` umwe mu bitezwe ubwo izaba itangiye imikino yo gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.