Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yamaze gutegura urugendo rwo kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ndege yihariye, mu gihe itegereje umwanzuro ku bijyanye n’aho izakinira umukino wayo wa CAF Champions League.

APR FC ifite umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izahuramo na Les Aigles du Congo, uteganyijwe kubera i Lubumbashi ku wa 4 Nzeri 2026.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, APR FC yavuze ko amakuru avuga ko izajya i Lubumbashi mu ndege yihariye atari ukuri.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yagize iti: “APR F.C iramenyesha abakunzi bayo ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe ya APR F.C izerekeza Lubumbashi n’indege yihariye [Private Jet], atari yo.”
APR FC yongeyeho ko ubuyobozi bwayo bugitegereje umwanzuro uzava mu gihugu kizakira uyu mukino, mbere yo gufata imyanzuro ijyanye n’urugendo.
Yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR F.C buracyategereje umwanzuro uzava aho bazakinira, kandi abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bazabimenyeshwa kimwe n`andi makuru agezweho arebana n’uyu mukino.”
Iki kibazo cyaturutse ku mpungenge z’umutekano n’ubuzima muri RDC, aho muri iki gihugu havuzwe icyorezo cya Ebola cyibasiye ibice bimwe na bimwe.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iheruka gutesha agaciro ubujurire bwa APR FC yari yasabye ko uyu mukino udakinirwa muri RDC, ishingiye ku mpungenge zijyanye n’icyorezo cya Ebola.
Kugeza ubu, APR FC iracyategereje umwanzuro wa nyuma uzagena niba umukino uzabera i Lubumbashi nk’uko wari uteganyijwe cyangwa niba hari izindi mpinduka zizakorwa.
Nyuma y’umukino ubanza uteganyijwe kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi, hazakinwa umukino wo kwishyura mu Rwanda.
Ikipe izakomeza muri iri jonjora izahura n’izaba yatsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri, mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Champions League.