
Perezida w`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagaragaje ko mu gihe ikipe y`igihugu y`uRwanda yatsinda Cap Vert mu majonjora y`igikombe cy`Afurika, yaba igaragaje ubushobozi bwo kujya mu gikombe cy`isi.

Ikipe ya Gicumbi FC igiye guha andi amasezerano y`umwaka umwe umutoza wayo Bisengimana Justin nyuma yuko ayifashije iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere muri uu mwaka.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y`uRwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko uRwanda rwiteguye gutsinda imikino izakinirwa i Kigali n’ubwo uRwanda rwisanze mu itsinda rikomeye mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027).
Ikipe ya RSSB Tigers, ihagarariye uRwanda, yabonye itike yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino ya BAL iri kubera mu Rwanda, nyuma yo gusezerera Al Ahly yo mu Misiri. RSSB Tigers ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kugera ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa ya Basketball.
Myugariro w`ikipe ya Kiyovu Sport, Mbonyingabo Regis n`umukinnyi wo hagati Nsanzimfura Keddy bongeye amasezerano y`imyaka ibiri, aho bagiye gukomezanya na Kiyovu Sport kugeza mu mwaka wa 2028.

Ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu gihugu cya Maroc (FRMF), ryatangaje ko hari imikino ya gishuti yagomba kubera muri icyo gihugu yahagaritswe bitewe n`impungenge z` icyorezo cya Ebola iri gukwirakwira mu bice byinshi bya Afurika.

Ikipe ya Police FC yatandukanye n`abakinnyi barindwi basoje amasezerano kubera umusaruro mucye. Muri abo harimo rutahizamu w`umunyarwanda Byiringiro Lague n`abanyamahanga batandatu.

Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yasinyishije umunya-Tchad, Charles Tchouplaou, ukina mu mutima w`ubwugarizi. Yakiniraga ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y`Efpo.

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na myugariro w`umuna Burkina Faso, Madou Zon, ukinira ikipe ya TP Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe ya APR FC yasezereye abakinnyi batatu aribo umunya Mali Lamine Bah, umunya Senegal Aliou Souane n`umunya Mauritaniya Mamadou Sy.