Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yatangiye urugendo rushya mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, nyuma yo gusinyira Chennaiyin FC yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde.

Chennaiyin FC yatangaje ko yamaze kumvikana n’uyu myugariro w’ibumoso, wari usanzwe akinira AEL Limassol yo muri Cyprus.
Mangwende w’imyaka 31 yavuze ko yishimiye gutangira urugendo rushya mu mwuga we muri iyi kipe yo mu Buhinde, ndetse ko yiteguye gufatanya n’abakinnyi bagenzi be guhatanira intsinzi.
Ati: “Nishimiye kuza muri Chennaiyin FC no kuba ndi umwe mu bayigize muri uyu mwaka. Nyuzwe cyane n’umushinga w’iyi kipe, kandi mfite intego imwe n’ikipe yo guharanira intsinzi muri buri mukino no gutsinda imikino myinshi uko bishoboka.”
“Turashaka guhatanira igikombe kandi tuzatanga buri kimwe kugira ngo tubigereho. Dukeneye abafana bacu kugira ngo bazadushyigikire muri uyu mwaka, ndabizi ko dufite ibyiza byo kubaha kandi ntegereje ko tuzabisangira.”
Mbere yo kwerekeza muri Chennaiyin FC, Imanishimwe yari amaze imyaka ibiri akinira AEL Limassol, ikipe yagezemo mu 2024. Mu mwaka w`imikino ushize, Imanishimwe Emmanuel ntabwo yabonye umwanya wo gukina uhagije muri Limassol, dore ko yakinye imikino 10 gusa.
Imanishimwe Emmanuel yaciye muri shampiyona yo muri Maroc, aho yakiniye ikipe ua AS FAR. Uyu munyarwanda yabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Maroc mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Mangwende yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakinaga muri Rayon Sports, mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 2015. Muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yahakinnye imyaka itandatu, nyuma ajya gukina muri Maroc ari na bwo yatangiye kugira ubunararibonye bwinshi bwo gukina hanze y’igihugu.
Kuva icyo gihe, Mangwende yakomeje kuba umwe mu bakinnyi b’Amavubi bahamagarwa kenshi, cyane cyane iyo nta kibazo cy’imvune afite.
Chennaiyin FC, Mangwende agiye gukinira, yashinzwe mu 2014 kandi kuva icyo gihe ntabwo yigeze iva mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Buhinde.
Immanishimwe Emmanuel, abaye umukinnyi wa 4 w`umunyarwanda ugiye gukina muri shampiyona y`ubuhinde, nyuma ya Nsabimana Aimable wakiniye ikipe ya Minerva Punjab F.C, Atuheire Kipson wabaye umukinnyi wa Gokulam Kerala FC, na Jimmy Mulisa – HAL SC wakiniye HAL SC .
Iyi kipe ya Chennaiyin FC, izwi cyane ku mazina ya “Marina Machans” cyangwa “The Sea Blues”, ikinira kuri Marina Arena, Stade ishobora kwakira abafana bagera ku bihumbi 40, aho abagera ku bihumbi 36 bafite aho kwicarira.
Chennaiyin FC imaze gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Buhinde inshuro ebyiri, muri 2015 ndetse no mu mwaka w’imikino wa 2017/18. Gusa umwaka ushize w’imikino ntiwabaye mwiza kuri iyi kipe, kuko yarangije ku mwanya wa 13 mu makipe 14 yari ahanganye muri Indian Super League.