Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko APR FC yandikiye Ferwafa isaba gukina umukino umwe wa Super Cup aho gukina imukino 2, nkuko biteganyijwe ku ngengabihe nshya ya FERWAFA.

Ibi,Abderahim Taleb, yabitangarije mu karere ka Rubavu nyuma y’uko APR FC yari imaze gutsinda ibitego 2-1 umukino wa gicuti bakinaga na Etinscelles FC. Ubwo yabajijwe ku makuru amaze iminsi avugwa ko APR FC itishimiye ku kuba Super Cup izakinwa n’amakipe ane aho kuba abiri nkuko byari bisanzwe yagize ati “ Yego ikipe yacu yandikiye Ferwafa, turashaka gukina Super Cup y'umukino 1, kuki tugomba gukina imikino 2 , ahandi byabaye nihe ?"
Nubwo Abderahim Taleb yavuze ko bamaze kwandikira FERWAFA, yavuze ko itarabasubiza ariko igisubizo cyayo ikaba igitegerezanyije n’icya CAF, dore ko nayo bayandikiye basaba ko umukino wa APR FC na Aigle du Congo wa CAF Champions League utabera muri DRC.
Yagize ati " Dutegereje igisubizo cya Ferwafa nkuko dutegereje n'icya CAF. Dukeneye kumenya aho tuzakinira Champions League na Les Aigles du Congo . Ese ni muri Tanzania ? mu Rwanda se ?"
Umutoza Abderahim Taleb ku giti cye yavuze ko ari umutoza w’umunyamwuga ategereje ibisubizo byombi ndetse akaba yiteguye gukora ikipe atoza izamusaba. ati ‘" Njye ndi umunyamwuga, icyo bambwira, nzakora icyo. Ubuyobozi nibwemeza ko dukina, tuzakina."
Nkuko byatangajwe na CAF, ikipe ya APR FC igomba gukina na Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mikino ibiri, harimo n`umukino ugomba kubera muri Congo. APR FC itegerejwe no mu mikino ya Rwand Super Cup, aho izakina imikino 2.