
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi,yazamutseho imyanya 9 ku rutinde ngarukakwezi rw`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi (FIFA Ranking),nyuma yo gutsinda imikino 2 ya mbere mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y`abagore, She-Amavubi, yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 (2028 Summer Olympics), nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri.

Ikipe y’Amagaju FC yahawe uburenganzira na Minisiteri ya Siporo bwo gukomeza gukoresha Stade ya Huye mu kwakirira imikino yayo, ndetse no kuhakorera imyitozo muri uyu mwaka w’imikino.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasezeranyije ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo ko izafashwa kubona imyiteguro ihagije n’imikino ya gicuti ikomeye, mu rwego rwo kuyifasha kuzamura umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga.

Amavubi U23 yakatishije itike y’ijonjora rya kabiri Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yageze mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo kunganya igitego 1-1, bifasha u Rwanda gukuramo Sudani U23 ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Perezida wa FC Les Aigles du Congo, Vidiye Tshimanga, yagaragaje ko kugera i Kigali ku munsi bakiniyeho na APR FC, ari imwe mu mpamvu zatumye batsindwa ibitego 3-0, bigatuma basezererwa mu ijonjora rya mbere muri CAF Champion`s League.

Ishyirahamwe r`umukino wa Baskeball mu Rwanda ( FERWABA),ryatangaje ko amakipe ane yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Basketball, ari yo REG BBC, APR BBC, RSSB Tigers BBC na UGB BBC, ariyo azitabira irushanwa rya Rwanda Cup 2026.

Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne batomboranye mu ijonjora rya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25. Ibyo bikaba bisobanura ko bwa mbere mu mateka , hari umunyarwanda uzakina 1/8 muri iri rushanwa.

Imikino ibiri yari iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha muri BK Pro League ntabwo izakinwa ku matariki yari yarateganyijwe, kubera irushanwa rya CECAFA ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC 0-0 mu mukino wa Gicuti wabereye mu karere ka Gicumbi.