Umukino ubanza muri "Derby" ya shampiyona y`uRwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC uzakirwa na Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports ariyo izafungura shampiyona yakira Gorilla FC.

Ibi byagaragaye mu ngengabihe ya shampiyona y`uRwanda yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2026, n`urwego rushinzwe Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League- RPL).
Shampiyona y`uRwanda y`umwaka w`imikino wa 2026-2027,izakinwa n`amakipe 18 arimo amakipe 16 yo mu Rwanda n`abiri yo muri Sudani ari yo Al Merrikh na Al Hilal SC, yanakinye muri Shampiyona y’u Rwanda y`umwaka ushize.
Nkuko iyo ngengabihe ibigaragaza, umukino uba utegerejwe kurusha indi muri iyi shampiyona ni uhuza Rayon Sports na APR FC uzwi nka "Derby", aho ikipe ya Rayon Sport ariyo izakira umukino ubanza ku itariki ya 21 Ugushyingo. Hazaba ari ku munsi wa cyenda wa shampiyona.Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Umukino ufungura irushanwa rya 2026/27 uteganyijwe ku wa gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, aho Kiyovu Sports izaba yakiriye Gorilla FC. Aya makipe akunze kugaragaza guhangana bikomeye mu mikino yayahuje.
Imikino yagombaga gukinwa n`amakipe ya APR FC na Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona yagizwe ibirarane, kuko amwe mu makipe azayikina azaba ari gukina CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Kuri uwo munsi wa mbere wa shampiyona, Rayon Sports yagombaga kwakira Al Merrikh mu mukino uzabera kuri Stade Pelé i Nyamirambo.Gusa itariki uyu mukino uzaberaho nturatangazwa bitewe na gahunda y`imikino mpuzamahanga ya CAF aya makipe azitabira.
Ni nako bimeze kuri APR FC, dore ko ku munsi wa mbere wa shampiyona, iyi kipe y`ingabo z`igihugu itaratangarizwa umusi izakiriraho Musanze FC kuri stade Pelé i Nyamirambo, bitewe n`imikino ya CAF Champions League APR FC izitabira.
Mu mwaka w`imikino wa 2026-2027, Stade ya Huye, itarigeze yifashishwa mu mwaka ushize, bitewe n`imirimo yo kuyivugurura, izatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2026-2027, nubwo itazakinirwaho ku munsi wa mbere wa shampiyona. Ikipe ya Amagaju FC izaba yakira Etoile de l`Est ku itariki ya 5 Nzeri kuri Stade Kamena, ari nako Mukura VSL izaba yakira Gasogi United mu mukino uteganyijwe kuri tariki 6 Kamena 2026 kuri Stade Kamena.
Muri shampiyona ya 2025-2026, AL Hilal SC yegukanye igikombe muri rusange, mu gihe APR FC APR FC yayegukanye mu makipe yo mu Rwanda.