Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yemeje ko dosiye ya Shema Fabrice, usanzwe ari umuyobozi wa FERWAFA, yagejejwe mu bushinjacyaha.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2026 na Dr. Murangira, aho yemeje dosiye ya Shema Fabrice yashikirijwe ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere tariki 18 Kanama 2026. Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko nubwo iperereza rigikomeje, Shema Fabrice akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.
Ati “Dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha, nubwo iperereza rigikomeje ariko akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.”
Shema Ngoga Fabrice, usanzwe ayobora ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu Rwanda ( FERWAFA), yatawe muri yombi kuri tariki 11 Kanama 2026. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuriye itangazamakuru ko icyaha Shema Fabrice akurikiranyweho kidafite aho gihuriye n`umupira w`amaguru ayoboye.
Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise “Dream Team”.
Nyuma y’igihe gito yari amaze ku buyobozi bwa FERWAFA, yagaragaje impinduka uhereye muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi. Kuri ibyo hakiyongeraho ko ku ngoma ye, ikipe y`igihugu y`uRwanda "Amavubi", yegukanye igikombe mu irushanwa rya FIFA Series ryabereye mu Rwanda
Mu imyaka itandatu Shema Ngoga Fabrice yayoboye ikipe ya AS Kigali, yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.
Hanze y’umupira w’amaguru, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda