Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimye PSG yegukanye UEFA Super Cup, ashimangira ko Visit Rwanda ihora itsinda uko byagenda kose.

Uyu mukino wahuje PSG yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yegukanye UEFA Europa League, wabereye kuri Red Bull Arena i Salzburg muri Autriche mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2026. Aya makipe yombi afite ubufatanye na Visit Rwanda bwo kumenyekanisha u Rwanda n’ubukerarugendo bwarwo ku rwego mpuzamahanga.
PSG yatangiye niyo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia. Aston Villa yaje kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Brian Madjo yatsindaga ku munota wa 45. PSG yongeye gushyiramo imbaraga maze ku munota wa 62, Désiré Doué atsinda igitego cya kabiri, ari nacyo cyahesheje intsinzi ikipe ya Paris Saint Germain.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimye PSG ndetse na n’umusifuzi Artan, agaragaza ko nubwo umukino watsinzwe n’ikipe imwe, Visit Rwanda ari yo yatsinze.
Yagize ati: “Umupira w’amaguru ni umukino woroshye. Abagabo 22 biruka ku mupira mu minota 90, ariko amaherezo VisitRwanda ni yo ihora itsinda. Mwakoze cyane PSG.” Yanashimye Artan avuga ko yerekanye ko ari umusifuzi mwiza ndetse ahesha ishema Somalia na Afurika.
Ubufatanye bwa Visit Rwanda na PSG bwatangiye mu 2019, buvugururwa mu 2025 kugeza mu 2028. PSG ikomeza kwamamaza Visit Rwanda ku kibuga cya Parc des Princes no ku myambaro y’imyitozo, ndetse yashyizeho ibikorwa birimo PSG Academy Rwanda, yamaze gufasha abana barenga 400 kubona amahugurwa y’umupira w’amaguru.
Ku rundi ruhande, Aston Villa yatangiye ubufatanye na Visit Rwanda muri Nyakanga 2026, aho ikirango cy’u Rwanda kigaragara imbere ku myambaro y’amakipe y’abagabo, abagore n’abato. Ubu bufatanye bugamije guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, ndetse no guteza imbere umupira w’amaguru n’amahugurwa atandukanye.