Ikipe ya APR FC, yatangaje ko yahaye akazi umunya-Mroc, Fouzir Mohamed, nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kwitegura umwaka w`iikino wa 2026-2027 yiyubaka, kugira ngo izitware neza mu marushanwa ataha, aho usibye shampiyona y’u Rwanda, izakina na CAF Champions League.
Kimwe mu byagaragaye mu mikino yo kwitegura uyu mwaka, ni imbaraga nke ku bakinnyi bayo, byatumye ubuyobozi bwa APR FC, bufata umwanzuro wo kuzana umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Fouzir Mohamed wari usanzwe atuye mu Bufaransa ari naho yakoreraga, ni we wagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akaba afite ubumenyi buhagije muri ako kazi, dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera ingufu abakinnyi.”
Nkuko APR FC yabitangaje, uyu munya Maroc afite ubunararibonye muti iyi mirimo, dore ko yatoje mu bihugu bitandukanye ari byo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon.
Fouzir Mohamed aje yiyongera kuri Haj Taieb Hassan w’imyaka 64, wari usanzwe akora aka kazi muri APR FC.
Ikipe y’ingabo iri kwitegura umukino wa gicuti ugomba kuyihuza na Al Merrikh SC yo muri Sudani, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.