Igitego cyiza rutahizamu wa Rayon Sports, Iradukunda Elie ‘Tatou’, yatsinze kuri koroneri mu mukino wa gicuti Rayon Sports yahuyemo na Mathare United yo muri Kenya, cyongeye kwibutsa abakunzi b’umupira w’u Rwanda amateka y’ibitego byihariye byigeze gutsindwa na Muvara Valens muri Kiyovu Sports.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, Rayon Sports yatsinze Mathare United ibitego 3-0, iba intsinzi ya munani yikurikiranya kuri iyi kipe. Boris Gbenou ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbere, mbere y’uko Iradukunda Elie Tatou na Muhoza Daniel, bombi binjiye mu kibuga basimbuye, batsinda ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri.
Icyazamuye amatsiko kurushaho ni igitego cya Tatou cyabonetse ku munota wa 81. Uyu rutahizamu yateye umupira uvuye kuri koroneri, urikaraga werekeza mu izamu utigeze ukorwaho n’undi mukinnyi, uhita ugera mu rucundura.
Iki gitego cyatumye Murangwa Eugeune, wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n`ikipe y`igihugu y` uRwanda, asangiza abakunzi ba ruhago amateka y’ibitego nk’ibi, avuga ko ibyo bitego byiswe “Ibanga rya Muvara”.
Murangwa, washingiye ku mashusho y’igitego cya Tatou, yavuze ko iyo nyito yakomotse kuri Muvara Valens, umwe mu bakinnyi bakomeye baranze umupira w’amaguru w’u Rwanda n’u Burundi mu myaka ya za 1980, ho Muvara Valens yagiye atsinda ibitego bimeze nk` icya Elie Tatou.
Yagize ati: “Iki gitego abarebye umupira wo mu Rwanda kuva kera bacyita ‘Ibanga rya Muvara’. Iyo nyito yakomotse kuri Muvara Valens, umukinnyi wabaye icyamamare mu Rwanda n’i Burundi mu myaka ya za 80. Yari azwi cyane mu gutsinda ibitego bivuye muri koroneri, aho yateraga umupira ugana mu izamu ukavamo igitego nta wundi mukinnyi uwukozeho.”
Murangwa yavuze kandi ko yigeze kubona Muvara atsinda igitego nk’iki, ubwo yakinaga muri Kiyovu Sports ihura n’ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ati: “Niba nibuka neza, igitego yagitsinze ikipe yo muri Zaïre, ubu ni RDC, yitwaga SM Sanga Balende yo muri Mbuji-Mayi, mu mukino wabaye mu 1984. Ni cyo cyavuyemo iyo nyito ‘Ibanga rya Muvara’, biturutse kuri Kalinda Viateur wari umunyamakuru wa siporo waherekeje Kiyovu Sports mu mukino w’Igikombe cya Afurika.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’icyo gitego, Muvara yakomeje gutsinda ibindi byinshi muri ubwo buryo, bituma “Ibanga rya Muvara” riba izina rizwi cyane mu mupira w’u Rwanda.
Yagize ati: “Nyuma y’uwo mukino, Muvara yakomeje gutsinda ibitego byinshi nk’ibyo, maze inyito ‘Ibanga rya Muvara’ irakomera, iza kuba umurage mu mupira w’u Rwanda. Abakunzi ba ruhago yacu batari bazi ayo mateka ni byiza ko bayamenya.”
Muvara Valens, wari uzwi cyane ku kazina ka “Kabuhariwe”, yageze mu Rwanda avuye muri Vital’o yo mu Burundi, aza gukinira Kiyovu Sports. Umukino we wa mbere muri Kiyovu Sports ntiwamuhiriye kuko ikipe ye yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1. Icyo gihe ngo yahise arahira ko atazongera gutsindwa na Rayon Sports, kandi ibyo yari yiyemeje yabigezeho kugeza mu 1987 ubwo yavaga mu Rwanda akerekeza gukina mu Bubiligi.
Nubwo izina rye rizwi cyane kubera ibyo yakoreye Kiyovu Sports, Muvara yari no mu bakinnyi bakomeye bagize uruhare mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi basatira izamu.