Umunyemari w’umunyamerika Jeff Bezos, washinze Amazon, yinjiye mu itsinda ry’abashoramari ryamaze kugura imigabane ingana na 38% muri Liverpool FC, byatumye agaciro k`iyi kipe kazamuka kakagera hagati ya miliyari 5 na miliyari 6 z’amapound.
Jeff Bezos yaguze iyo migabane muri Liverpool nyuma yo kumvikana na Fenway Sports Group (FSG), sosiyete ifite ubuyobozi bw’iyi kipe.
FSG yatangaje ko yagiranye na 1892 Holdings “amasezerano ya burundu” yo kugurisha imigabane mike, ariko ifite uruhare rukomeye mu mikorere no mu buyobozi bwa Liverpool.
Aya masezerano ashobora kuba intangiriro y’ishoramari rinini kurushaho, kuko 1892 Holdings ishobora kongera imigabane ifite muri Liverpool mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, ndetse ikaba yanagera ku rwego rwo kugira ububasha bwiganza muri iyi kipe.
Nyuma yo kwemeza aya masezerano, agaciro ka Liverpool FC kakomeje kuzamuka,aho kabarirwa hagati ya miliyari 5 na miliyari 6 z’amapound, ibintu bikomeza kuyishyira mu rwego rw’amakipe y’umupira w’amaguru afite agaciro gakomeye ku isi.
Izina 1892 Holdings ryakomotse ku mwaka Liverpool yashinzwe. Iri tsinda riyobowe n’umushoramari w’umwongereza ufite inkomoko mu Buhinde, Amit Bhatia, akaba ari nawe uzahabwa umwanya mu buyobozi bwa Liverpool ndetse akinjira mu nama y’ubutegetsi yagutse bitewe n`ayo amasezerano.
Amit Bhatia kandi ni umukwe wa Lakshmi Mittal, umwe mu banyemari bakomeye mu Buhinde. Mbere yo kwinjira muri iri shoramari, Bhatia yari amaze imyaka 18 ari umuyobozi ndetse afite imigabane muri Queens Park Rangers, aho aherutse kugurisha imigabane ye mu kwezi gushize.
Usibye Jeff Bezos, abandi bashoramari bakomeye bari muri 1892 Holdings barimo Eduardo Saverin, umwe mu bashinze urubuga rwa Facebook.