
Umukinnyi mushya wa Milwaukee Bucks, Nate Ament, yagizwe umwe mu bazamamaza gahunda ya Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho azifashishwa mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Basketball.

Ibiganiro hagati y`umunyezamu Kwizera Olivier na Rayon biri kugana ku musozo mu rwego rwo gushaka uko yakongera amasezerano. Hasigaye kumvikana ku mushahara azagenerwa kugira ngo azakomezanye na Rayon Sports mu mwaka utaha.

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n`uwari mutoza w`abazamu wayo Ndayishimiye Eric "Bakame", bitewe no kutumvikana ku nshingano nshya yari yahawe, bigatuma amasezerano y`umwaka umwe wari usigaye ku masezerano ye aseswa.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Niger ukina hagati, Ibrahim Djingarey, aturutse muri US Gendarmerie Nationale yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Niger.

Ikipe ya APR FC yazamuye abakinnyi bane bahoze bakinira ikipe yayo y`abato, Intare FC, ibasinyisha amasezerano y’imyaka itanu, mu rwego rwo gushimangira gahunda yo kuzamura impano z`abato no kubaka ikipe ikomeye.

Umukinnyi w`umunyarwanda, Aaron Murenzi, wakiniraga ikipe ya KRC Genk yo mu Bubiligi, yateye indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Levante UD, izakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga).

Bisengimana Justin, watozaga ikipe ya Gicumbi FC, yerekeje muri AS Kigali, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe nk'umutoza mukuru.

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima, yatoranyijwe mu basifuzi 68 bazasifura igikombe cy'isi cy'abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne.
Rutahizamu Uwiyaremye Fidali, wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yerekeje muri APR FC, aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati asatira izamu, Niyo David, yavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rwa ruhago nyuma yo kwinjira mu ikipe ya NK Veres Rivne ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.