Rutahizamu Mugisha Didier, uzwi nka " Taichi", wakiniraga Rayon Sports mu ntizanyo ya Police FC, yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y`imyaka ibiri, nyuma yo gusesa amasezerano ye na Police FC.
Mugisha Didier "Taichi" yari amaze iminsi nta kipe afite, nyuma yo gusoza umwaka w`imikino wa 2025-2026 akinira Rayon Sports, aho yari atijwe na Police FC. Ikipe ya Police na Rayon Sports nta n`imwe yahisemo gukomeza n`uyu rutahizamu w`umunyarwanda, byaje kurangira "Taichi" asheshe amasezerano y`umwaka umwe yari asigaje muri Police FC.
Amakuru aturuka muri Kiyovu Sports, yemeza ko iyi kipe yamaze kumvikana na Mugisha Didier, aho agiye gukinira Kiyovu Sports mu gihe cy`imyaka ibiri iri imbere. Kuri uyu wa kabiri, "Taichi" yakoze imyitozo ye ya mbere muri Kiyovu Sports yitegura imikino ya Super Cup.
Kiyovu Sports isinyishije Mugisha Didier mu rwego rwo kuziba icyuho cya Uwineza René utarakomezanyije na Kiyovu Sports nyuma y`intizanyo ya Intare FC, na Moise Sanja Bulaya werekeje muri Rayon Sports. Mugisha Didier kandi, aje asanga abandi ba rutahizamu bashya barimo umunye Congo Lola Kanda Moise wavuye muri Gicumbi, Rukundo Benjamin waturutse muri Vitalo na Shabani Kagayo wakiniraga Jamus yo muri Sudani y`Epfo.
Kugeza ubu, ikipe ya Kiyovu Sports imaze gukina imikino 3 ya gicuti, aho batsinzemo umukino umwe gusa, indi bakayitsindwa.Batsinze intare ibitego bitatu ku busa, itsindwa na Le Onze Pro yo muri RDC igitego ku busa. Mu mukino wa gicuti uheruka, Kiyovu Sports yatsinzwe na Al Hilal ibitego bitanu ku busa.
Mu mukino wa kimwe cya kabiri wa Super Cup, Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L kuri uyu wa kane tariki 27 kanama 2026, kuri Pelé Stadium.